Nigeriya: Abavuga ko bahemukiwe na Nyakwigendera “Prophet TB Joshua” batangiye gushyira ukuri hanze

Nyuma y’Imyaka itatu, Umuvugabutumwa wo muri Nijeriya wamenyekanye nka Prophet TB Joshua, bamwe mu bari barayobotse Inyigisho ze, batangiye kuvuga ko yabahohoteraga ku Gitsina.

Inkuru y’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, yahishuye uburyo umuvugabutumwa w’icyamamare utakiriho TB Joshua, ushinjwa gusambanya abagore benshi ku gahato, yafunze akanica urubozo umukobwa we mu gihe cy’imyaka mbere yo kumuta hanze akajya kuba ku mihanda ya Lagos muri Nigeria.

“Data yari umunyabwoba, yahoranaga ubwoba. Yari afite ubwoba ko hari umuntu uzagira ibyo avuga”, ni ibivugwa n’umwe mu bakobwa be, Ajoke – uwa mbere wabwiye BBC amabi abona mu rusengero rwa se, Synagogue Church of All Nations (Scoan).

TB Joshua, wapfuye mu 2021 ku myaka 57, ashinjwa ibikorwa by’urugomo no gufata abagore ku ngufu byamaze imyaka hafi 20.

Joshua yapfuye hashize iminsi micye BBC irangije kuvugana n’abahoze ari intumwa ze na Ajoke.

Ubu ku myaka 27, Ajoke abaho yihisha kandi yataye irindi zina rye “Joshua” – BBC ntabwo itangaza izina rye rishya.

Nta byinshi bizwi kuri nyina wa Ajoke, bikekwa ko yari umwe mu bayoboke be. Ajoke avuga ko yarezwe na Evelyn, umupfakazi wa Joshua, kuva akiri muto cyane.

Ajoke avuga ko kugeza ku myaka irindwi yari afite ubuzima bwiza mu byinshimo, ndetse yajyanaga n’umuryango wa Joshua mu biruhuko ahantu nk’i Dubai.

Ariko umunsi umwe byose byarahindutse. Yahagaritswe ku ishuri kubera imyifatire mibi, kandi umunyamakuru w’aho yanditse mu nkuru ye ko ari umukobwa wavutse ku wundi mugore. Yavanywe mu ishuri kandi ajyanwa kuba mu nzu y’urusengero i Lagos.

Ati: “Banjyanye kuba mu cyumba kiraramo intumwa. Ntabwo nigeze nifuza kuba intumwa. Banjyanyeyo.”

Intumwa bari itsinda ry’abayoboke b’ibanze bakorera TB Joshua kandi babana nawe mu nzu y’igorofa y’urusengero. Bari abo mu bice bitandukanye by’isi, benshi bamaze aho imyaka irenga 10.

Babagaho ku mategeko akomeye: babuzwaga gusinzira igihe kirenze amasaha ane, gukoresha telephone cyangwa emails bwite, kandi bagahatirwa kwita TB Joshua “Daddy”.

Ajoke ati: “Intumwa zari zarogejwe ubwonko kandi zimufasha ibyo akora byose. Buri wese yakoraga ibyo abwiwe – nka ‘zombie’. Nta n’umwe wagiraga na kimwe abaza.”

Ajoke wari umwana, ntabwo yakurikizaga amategeko nk’izindi ntumwa: yangaga guhaguruka iyo Joshua yinjiraga mu nzu kandi akanga amabwiriza yo kutaryama.

Kumugirira nabi byahise bitangira.

Hatarashira igihe ahageze, afite imyaka irindwi, yibuka ko yatangiye gukubitwa kubera kunyara ku buriri kandi akambikwa ikintu cyanditseho ngo “Nyara ku buriri” akazenguruka muri urwo rugo.

Umwe mu bahoze ari intumwa ati: “Twabwirwaga ko Ajoke afite amashitani agomba kuvanwamo.

“Hari igihe mu nama y’intumwa – [Joshua] yavuze ko dushobora kumukubita. Uwariwe wese aho twararaga yashoboraga kumukubita gusa, kandi ndibuka mbona abantu bamukubita inshyi uko bamuciyeho”.

Kuva Ajoke yakwinjizwa muri iyo nzu y’intumwa iri mu gace ka Ikotun muri Lagos, yafatwaga nk’uwigometse.

Rae, wari waravuye mu Bwongereza, wamaze imyaka 12 ari intumwa, ati: “Yari ameze nk’uwiswe intama y’umukara mu muryango.” Kimwe na benshi mu baganiriye na BBC bahoze ari intumwa Rae nawe yahisemo gukoresha izina rimwe.

Rae yibuka igihe kimwe Ajoke yaryamye umwanya munini, maze Joshua akamukankamira ngo abyuke.

Indi ntumwa yamujyanye mu rwogero maze “imukubita urutsinda rw’amashanyarazi maze imufunguriraho amazi ashyushye,” nk’uko abivuga.

Mu kwibuka ibyo, Ajoke ati: “Naratakaga n’ijwi ryanjye ryose, ariko baretse ayo mazi amanukira ku mutwe igihe kinini cyane.”

Avuga ko ibikorwa bibi nk’ibi bitigeraga bihagarara.

Ati: “Turavuga imyaka n’imyaka y’ibikorwa bibi. Ibikorwa bihoraho. Kuba naravutse ku wundi mugore byanyuranyaga n’ibintu byose [TB Joshua] avuga ko bimuranga.”

Ibikorwa bibi kuri we n’izindi ntumwa byafashe indi ntera afite imyaka 17 maze yiyemeza guhangara se “ku mabi, azi neza, y’abandi yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina”.

Ajoke ati: “Nabonaga abakobwa bazamuka bajya mu cyumba cye. Bakamarayo amasaha. Hari ibyo numvaga: ‘Oh yankoreye ibi. Yagerageje kunsambanya.’ Benshi bavugaga ibintu bimwe.”

BBC yavuganye n’abarenga 25 bahoze ari intumwa – bo muri Africa y’Epfo, Ghana, Ubudage, Ubwongereza, Namibia, Amerika, na Nigeria – batanga ubuhamya buhura bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabakoreye.

Ati: “Sinari ngishoboye kubyihanganira. Nagiye mu biro bye uwo munsi. Mubwira mvuga cyane n’ijwi ryanjye ryose nti: ‘Kuki urimo gukora ibi? Kuki urimo kubabaza aba bakobwa bose?’

“Nta bwoba na bucye nari ngifitiye uyu mugabo. Yashatse kunkanga, ariko nkomeza kumureba mu maso.”

Emmanuel, wari muri iri torero imyaka 21 yamaze imyaka irenga 10 aba muri urwo rugo nk’intumwa, uwo munsi arawibuka neza.

Agira ati: “[TB Joshua] Niwe wabaye uwa mbere kumukubita…maze n’abandi barakomeza.

“Yaravugaga ngo: ‘Muribaza ibintu amvugaho?’ Ariko nubwo bamukubitaga yakomezaga kuvuga ibyo yamubwiye mbere.”

Ajoke avuga ko yakuruwe akavanwa mu biro bye maze agashyirwa mu cyumba cyitaruye icyo bararagamo bose, aho yabaye ukwa wenyine mu gihe kirenga umwaka.

Ni ubwoko bw’igihano muri SCOAN bitaga “adaba”, ikintu Rae nawe yakorewe imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Ajoke avuga ko yakubitwaga kenshi imikandara n’iminyururu, kenshi buri munsi.

Ati: “Nibaza uburyo nabayeho muri ibyo bihe. Hari igihe ntashoboraga no guhaguruka kubera gukubitwa. Sinashoboraga no gukaraba. Yakoraga ibishoboka ngo abantu ntibanyumve.”

Umunsi umwe Ajoke afite imyaka 19, avuga ko yasohowe akagezwa ku marembo y’imbere y’urusengero akajugunywa aho. Abarinzi b’urusengero bari bafite intwaro, babwiwe ko atagomba kuzongera kugaruka aho. Aha ni imyaka itandatu mbere y’uko se apfa.

Ati: “Nisanze ntaho kuba. Nta muntu nari mfite nsanga. Nta muntu wari kunyumva. Nta kintu cyari cyaranteguye ubwo buzima.”

Nk’umukobwa muto udafite amafaranga, Ajoke yakoze ibishoboka byose ngo aramuke amara imyaka myinshi aba ku mihanda.

Yagannye BBC bwa mbere mu 2019 nyuma yo kubona ‘documentary’ ya BBC Africa Eye – nuko dutangira icukumbura ku mabi akorerwa kuri urwo rusengero rwa Joshua.

BBC yabajije SCOAN kuri ibi birego yabonye. Ntabwo yabisubijeho ariko bahakanye ibyarezwe Joshua mbere.

Abakuriye uru rusengero bagize bati: “Gushinja ibirego bidafite ishingiro Umuhanuzi TB Joshua si bishya…Nta na kimwe mu byo bamushinje cyari gifite ishingiro.”

Afashijwe na bamwe mu bahoze ari intumwa n’inshuti za hafi, Ajoke aherutse kubasha kuva ku mihanda. Ariko akomeje kugirwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ihungabana.

Gusa muri ibyo byose yaciyemo yiyemeje kuvuga ukuri kuri se.

“Inshuro yose nakubitwaga, inshuro yose nasuzuguwe, byanyibutsaga ko hari ikintu kidakwiye muri iri torero,” niko avuga.

Abahoze ari intumwa babwiye BBC ko kubona Ajoke ahangara Joshua ari imwe mu mpamvu zatumye batangira gushidikanya uyu ‘muhanuzi’.

Emmanuel ati: “Twese yaduhejeje mu bucakara, ubucakara bwuzuye.

“Ajoke yagize ubushobozi bwo kumuhangara. Mubona nk’intwari.

Ukuri, nk’uko Ajoke abivuga, nicyo kintu cy’ingenzi kuri we. “Nabuze ibintu byose, iwacu, umuryango wanjye, ariko kuri njye, nahisemo ukuri.

“Kandi igihe cyose nzaba ngihumeka, nzaguhagararaho, kugeza ku iherezo.”

Intego ye ni uko umunsi umwe azasubira mu ishuri akarangiza kwiga.

Amafoto

Inzu yabagamo intumwa ntiyari kure y’urusengero kandi ni nayo TB Joshua yabagamo nawe

 

Ajoke avuga ko nyuma y’imyaka y’amabi yabonaga akorwa na se yamutinyutse agize imyaka 17

 

Ajoke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *