“Ni iyihe mpamvu u Rwanda rwaba muri RD-Congo”? – Perezida Kagame


image_pdfimage_print

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiraga ku meza aba Diporomate, yagarutse ku mpamvu yatera u Rwanda kujya mu gihugu gituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, maze agira ati…

Perezida Kagame yibaza ibyo, yasubije ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR “kimaze imyaka hafi 30” kidakemurwa muri DR Congo, ati: “…Impamvu yo kuvana u Rwanda muri icyo kibazo ni ukugikemura.”

Yongeraho ati: “Rero mbwira abantu ngo ‘mbere yo kumbaza impamvu twaba turi muri Congo cyangwa tutariyo, banza unsubize kuri icyo kibazo’ [cya FDLR].

“Kuki umuntu yarasa ibisasu bya muzinga ku butaka bwacu akica abantu, kuki FDLR mu Ugushyingo(11) 2019 yambutse umupaka ikica abantu mu Kinigi n’ahandi, ugomba kunsubiza impamvu.

“Sinanagusaba ngo ngwino umfashe gukemura icyo kibazo, iyo bambutse umupaka turabyikemurira.”

Yongeraho ati: “Ariko mu bushobozi bwanjye, nzakora byose bishoboka kugira ngo iyi nkuru ya FDLR na jenoside n’ibyo byose abantu bakina nabyo bitazagaruka kudusura nanone.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *