Ni iki gikubiye mu Masezerano arebana n’Impunzi z’Ibihugu by’u Rwanda na DR-Congo yasinyiwe i Genève

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, ku ubutumire bw’umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi “Filipo Grandi”, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Kristophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye mu nama I Geneve mu Ubusuwisi ejo hashize.

Impunzi ziri mu bihugu byombi zirafatwa nk’ipfundo ry’amakimbirane ari muri ibi bihugu ikibazo cy’,,izi mpunzi kikaba cyongeye guhuza abategetsi b’,,ibi bihugu bagishakira umuti.

Bwana Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo baganire ku gucyura impunzi ku bushake ku bihugu byombi.

Imibare ya UNHCR yagaragaje ko muri Werurwe 03 2023 impunzi z’abanyecongo zari mu Rwanda zari ibihumbi 75,041 naho muri Congo hari iz’Abanyarwanda zigera ku ibihumbi 208,297.

UNHCR yatangaje kandi ko impunzi nshya zageze mu Rwanda zari 6,608 hagati y’Ugushyingo 2022 na tariki ya 04/05/2023.

Impunzi nshya 6000 z’Abanyecongo zahungiye mu Rwanda mu Mezi Atanu ashize.

Mu mwaka wa 2010 u Rwanda, DR-Congo na UNHCR basinye amasezerano yo gucyura Impunzi ku bushake akaba yarashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’i Goma muri DR-Congo.

Aya masezerano yari akubiyemo ubushake bw’Ibihugu byombi mu gushyiraho uburyo bwo gutuma Impunzi zitaha ku bushake kandi n’Ibihugu byazo bikazakira nta mbogamizi.

Yari akubiyemo kandi ugucyura Impunzi nta gahato, kujyanwa aho atizeye umutekano we wuzuye, ndetse hashyira n’ubuzima bwe mu kaga.

Nk’uko bigaragara mu masezerano yasinyiwe i Genéve, impande zombi zemeranyijwe ko ibigomba kwitabwaho ku kuyashyirwa mu bikorwa ari;

  • Ukubahiriza amasezerano yo mu 2010
  • Gutangira ibiganiro bigamije gufasha no gucyura Impunzi
  • Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano
  • Kwita ku mutekano w’abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukira
  • No guhurira i Nairobi muri Kenya mu Kwezi gutaha, mu nama ya Tekiniki izaba igamije gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuvugizi wa Leta ya RD-Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko, mu mwaka w’i 1994 bafunguriye Amarembo Impunzi z’Abanyarwanda nyuma yo kubisabwaga n’umuryango mpuzamahanga kuko byari mu burenganzira bwa muntu.

Icyo gihe Bwana Muyaya yagize ati:“Akaga kacu n’ibibazo byatangiye ubwo. Bamwe mu bari mu Ngabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe bageze muri DR-Congo bashinga Imitwe y’itwaje Intwaro yaje no kuvamo FDLR n’ubu ikorera mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu”.

Bwana Muyaya avuga ibi, mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema kuvuga ko kuba Leta ya DR-Congo idahashya Umutwe wa FDRL ari Umuzi w’ikibazo kiri hagati y’Ibihugu byombi.

Aha, niho u Rwanda rushingira rushinja RD-Congo kunanirwa kwita ku Mpunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda, naho Congo igashinja u Rwanda gukoresha Impunzi nk’ibikoresho bya Politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *