Ni iki cyavugiwe mu Rubanza rwa ‘Turahirwa Moses’?

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n’ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi ni bwo Turahirwa yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 28 Mata n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumukurikiranyeho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahamagajwe na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

RIB yasobanuye ko mu byaha uyu musore yari akurikiranweho “hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”

Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo. Yemera ko anatabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.

Ku kijyanye n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze ko yabikoze ari mu gukina filime ye Kwanda season 1, ndetse nta nimero passport yakoresheje ifite.

Ikindi ni uko ntaho yayikoresheje ayiyitirira cyane ko asanganywe iy’umwimerere, icyakora asaba imbabazi mu gihe hari uwaba yarajijishijwe n’iyo passport ye yakoresheje mu buhanzi.

Turahirwa yabajijwe niba atumva niba ari icyaha guhindura urwandiko rwe rw’inzira, we ahamya ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Me Dr Asiimwe Frank nawe wunganira Turahirwa, yibukije Urukiko ko rukwiye kurebera ku kuba umukiliya wabo ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ibyo aribyo byose, rukamurekura.

Yibukije kandi ko ari ihame kuba umuburanyi yaburana adafunzwe, uretse igihe hari impamvu zikomeye.

Me Bayisabe yavuze ko umukiliya wabo ashobora gutegekwa kugira ibyo yubahiriza, mu gihe yaba arekuwe, kandi ko ntaho yatorokera cyane ko urwandiko rwe rw’inzira rwafatiriwe n’Ubushinjacyaha, yibutsa Urukiko ko n’imipaka y’u Rwanda irinzwe neza ku buryo ntaho yanyura.

Byongeye, ngo afite abishingizi, na we ubwe akaba yatanze nk’ingwate ibyangombwa bya Moshions, inzu ye ihanga imideli ifite agaciro k’arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi yiyongeraho mushiki wa Turahirwa wari mu Rukiko akaba asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza wemeye kumwishingira, banongeraho ko na Se yagombaga kugaragara mu Rukiko yishingira umuhungu we, ariko imihanda iramugora kubera ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2023.

Ni iki cyavugiwe mu Rukiko

  • Umunyamideri Moses Turahirwa uzwi nka Moshions yasanzwemo ibiyobyabwenge by’urumogi bingana na 321 THC [Ubushinjacyaha]
  • Moses yireguye avuga ko ibi biyobyabwenge byose yabifatiye mu gihugu cy’Ubutaliyani aho amaze igihe mu masomo -Me Bayisabe Irene [Umwavoka we]
  • Umwavoka we avuga ko uyu musore atigeze ahindura impapuro z’inzira ahubwo ko habayeho icyo yise “Gutwika” nkuko bimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kandi ko kuba yarahishe nimero z’urupapuro rw’inzira akoresha [Passport] bigaragaza ko atari agambiriye ikibi.
  • Abarimo umuryango we [Mushiki we na Se umubyara] bemeye kumwishingira mu rukiko mu rwego rwo kwemeza ko naramuka arekuwe by’agateganyo atazatoroka igihugu
  • Moses yemeye ko yafatwanwe urumogi ubwo yatabwaga muri yombi ariko ko atazi uburyo rwageze mu ishati barusanzemo

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *