Ni bande batumiwe mu Muhango wo kwimika Umwami Charles III w’Ubwongereza, hashingiwe kuki?

Kuri uyu wa gatandatu Umwami Charles III w’Abongereza azimikwa ari kumwe n’umugore we Camilla bita – Queen Consort, i Westminster Abbey mu murwa mukuru London. Iyi ni ishusho y’abantu ibihumbi batumiwe muri uwo muhango.

Umwami yahisemo ko waba umuhango muto, mugufi kandi w’urunyurane rwa benshi kurusha umuhango nk’uyu uheruka wo kwimika nyina mu 1953.

Ubutumire bwohererejwe abantu bagera ku 2,000 – ibi ni bimwe tuzi ku rutonde rw’abatumiwe.

Abo mu muryango w’i Bwami

Kimwe no mu bindi birori byose, abo mu muryango baza mbere, rero na benshi mu bo mu muryango w’Umwami Charles n’umuryango w’umugore we Camilla bazitabira.

Igikomangoma William n’umugore we Catherine, n’abana babo nabo bazitabira. Cyo kimwe n’abavandimwe b’Umwami, ibikomangoma Anne na Edward.

Nyuma y’impuha nyinshi, Igikomangoma Harry cyemeje ko kizitabira ariko umugore we Meghan ashobora kutitabira. Uku kwimika Umwami guhuriranye n’isabukuru y’imyaka ine y’umwuzukuru we, umuhungu wa Harry na Meghan witwa Archie.

Igikomangoma Andrew, undi muvandimwe w’Umwami Charles, nawe yitezwe kwitabira, ariko uwahoze ari umugore we Sarah Ferguson ntazitabira.

Birashoboka ko abakobwa babo ibikomangoma Beatrice na Eugenie bazitabira ibi birori kuko umwe ni uwa cyenda undi ni uwa 11 ku rutonde rw’abashobora kuragwa ingoma.

Abuzukuru b’Umwami Charles n’abuzukuru ba Camilla bazaba bahari, kandi bamwe muri bo bazagira uruhare mu birori.

Umwami Charles na Camilla bashakanye mu 2005 buri wese asanganywe abana babiri.

Igikomangoma George, umuhungu w’igikomangoma William na Catherine, uwo akaba ari uwa kabiri ku baragwa b’ingoma inyuma ya se, ni umwe mu bana benshi batambuka imbere bita “pages of honour” muri ibi birori byo kwimika.

Batatu mu buzukuru ba Camilla, nabo bahawe izo nshingano zo mu mutambagiro uca ku rusengero rw’amateka rwa Westminster Abbey muri ibi birori.

Umwamikazi Camilla kandi azaba agaragiwe n’umuvandimwe we Annabel Elliot n’inshuti ye ya hafi Lady Lansdowne.

Abanyapolitike, abategetsi bo kw’isi, n’abami b’ahandi

Abanyapolitike bakomeye mu Bwongereza n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bari mu bantu bagera ku 2,000 bazitabira – guverinoma y’Ubwongereza isabwa kugenzura no kugabanya urutonde rw’abatumirwa.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak azaba ahari hamwe n’abagize leta ye na bamwe mu bagize inteko ishingamategeko.

Amakuru avuga ko abahoze ari ba minisitiri b’intebe b’Ubwongereza Liz Truss na Tony Blair bazaba bahari.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umugore we Jeannette Kagame bivugwa ko bari mu batumiwe kandi bazitabira uyu muhango. Kagame niwe ukuriye ubunyamabanga bw’umuryango wa Commonwealth

Perezida Emmanuel Macron azaba ahari. Ni nyuma kandi y’uko Umwami Charles asubitse uruzinduko yari kujyamo mu Bufaransa muri Werurwe(3) kubera imyigaragambyo yari ihari, gusa bivugwa ko Macron azitabira mu kwerekana “ubucuti n’icyubahiro” afitiye Ubwongereza.

Mu kiganiro kuri telephone muri Mata(4) Perezida Joe Biden wa Amerika yabwiye Umwami Charles ko atazitabira, ariko yavuze ko umugore we Jill Biden azamuhagararira.

Abandi bakuru b’ibihugu bya Pologne, Australia, Pakistan na Philippines bemeje ko bazitabira ibi birori

Hazaba hari kandi abakuriye amadini n’abahagarariye umuryango w’ibihugu wa Commonwealth.

Abakuru b’ibihugu by’Uburusiya, Belarus, Myanmar, Afghanistan, Syria, Venezuela na Iran ntabwo bazitabira. Korea ya Ruguru na Nicaragua byahawe ubutumire ariko hakaza intumwa y’igihugu gusa.

Mu bami n’imiryango yabo bo mu bindi bihugu, Igikomangoma Albert cya Monaco n’umugore we Charlene, Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne, igikomangoma Akishino n’umugore we Kiko b’Ubuyapani, ndetse n’Umwami Carl XVI Gustaf wa Sweden uzaherekezwa n’umukobwa we Victoria, bazaba bahari

Bivugwa kandi ko umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen, nawe azaba ahari.

Abakorerabushake, ingabo n’imiryango ifasha

Umwami Charles n’umugore we Camilla batumiye abantu 850 bo muri rubanda muri ibi birori hagamijwe gushima ibikorwa by’imiryango ifasha mu Bwongereza.

Abo barimo abantu 450 bahawe ishimwe rya British Empire Medal (BEM) n’abandi 400 bo mu rubyiruko batoranyijwe n’umuryango w’ibwami.

Undi watumiwe ni umuhungu utaragira imyaka 20 witwa Max Woosey wamze imyaka itatu arara mu ihema akabasha gukusanya inkunga ya £700,000 yageneye ikigo North Devon Hospice kita ku bantu barembye barwaye indwara zikomeye cyane.

Abahoze mu ngabo babarirwa mu bihumbi baratumiwe ngo bazabe bari hafi bareba uwo muhango, aho abasirikare barenga 6,000 mu gihugu bazakora akarasisi k’ibi birori.

Ibivugwa ku byamamare

Hari ibyagiye bivugwa hibazwa niba bamwe mu bantu b’ibyamamare b’inshuti z’Umwami Charles na Camilla bazitabira uyu muhango.

Kugeza ubu hari abo byemejwe ko bazitabira nk’umuririmbyi Lionel Richie, umuririmbyi Kelly Jones.

Hari amazina ya bamwe mu byamamare bazwi cyane mu Bwongereza bivugwa ko bazitabira, bivugwa kandi ko David Beckam n’umugore we Victoria bashobora kuba baratumiwe. Aba bombi bakunze gutumirwa mu birori bikomeye by’ibwami.

Biteganyijwe ko ibi birori bizaca kuri televiziyo ya BBC One birimo kuba. (BBC)

Amafoto

Icyamamare cyakanyujijeho mu mupira w’amaguru David Beckham n’umugore we Victoria bakunze gutumirwa mu birori by’i Bwami

 

Igikomangoma Akishino n’umugore we Kiko b’Ubuyapani bazitabira uyu muhang0

 

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’intebe Sunik kuri uyu wa Kane

 

Igikomangoma George umuhungu wa William na Kate, ari mu bana bazatambagira

 

Abo mu miryango ya Camilla na n’Umwami Charles bari mu batumirwa b’ibanze

 

Umwami Charles (aha yari akiri Igikomangoma) n’umugore we Camilla muri Kamena 2022 bari i Kigali mu Rwanda mu Nama ya Commonwealth.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *