Ni 5000 Frw gusa, Canal+ yadabagije abifuza kureba Imikino y’Igikombe cy’Afurika

Ikigo cy’Abafaransa gicuruza Amashusho Canal+, cyashyize Igorora Abanyarwanda bifuza kureba imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika cy’Umupira w’amaguru kigiye gukinirwa mu gihugu cya Kotedivuwari (Ivory Coast) ku nshuro ya 34, guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza 11 Gashyantare 2024.

Ibi Canal+ yabikoje ishyiraho Shene idasanzwe yise Canal+Can, iyi ikaba igenewe kwerekana gusa iyi mikino.

Binyuze muri Canal+ Ishami ry’u Rwanda, bagize bati “Twese muri CAN”.

Iyi Poromosiyo yiswe “Twese muri CAN”, igamije gufasha abakunzi b’imikino kuzirebera ibi birori by’imbonekarimwe, by’umwihariko ku Mafaranga 5000 Frw.

Canal+Can igaragara kuri Dekoderi ya Canal+ kuri Shene ya Cyenda (9), ikaba  yaratangiye kwerekana amashusho ajyanye n’iyi mikino guhera tariki ya 14 Ukuboza 2023.

Agaruka kuri iyi Shene, Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA, yagize ati:“Yashyizweho hagamijwe gushyira Igorora abakunzi ba Ruhago”.

Yunzemo ati:“Turizera ko abagana Serivise zacu bazanyurwa na yo byanze bikunze”.

“Tuzerekana imikino yose uko ari 48, turizera neza ko abakunzi ba Ruhago buri umwe azaryoherwa no kureba imikino y’ikipe y’Igihugu akunda”.

Binyuze kuri iyi Shene, Abasesenguzi ba ruhago barimo; Vincent Radureau, Charles Mbuya, Lilian Gatounes, na Salim Baungally, bazafasha abakunzi ba ruhago kuryoherwa by’umwihariko hakazanifashishwa n’abandi Banyamakuru batandukanye mu rwego rwo kuyiva Imuzi.

Ibiganiro nka “Jour de CAN” na “Soir de CAN”bizajya bitambuka Imbonankubone kuri iyi Shene, hagamijwe gushimisha abayikurikira.

Bizajya byibanda kuri musaruro wavuye mu mikino, ibihe by’ingenzi byayiranze binyuze mu Ijisho ry’ubusesenguzi.

Twibutse ko kureba iyi mikino bisaba gusa kugura Ifatabuguzi ry’i 5000 Frw gusa, usanga kuri Buke ya Ikaze.

Ku bakiriya bashya, ku 5000 Frw gusa nabwo uhabwa ibikoresho byose bya Canal+ (Dekoderi, Umugozi wa Metero 20, Telekomande n’Igisahani), ukongera ibindi 5000 Frw by’Umutekinisiye, ubundi ugatengamara.

Iyo ushyizemo Ifatabugizi kandi nk’iryo wari usanganywe, uhita uhabwa iminsi 15 ureba Amashene yose.

Ibindi byiza ku bakiriya bagana Canal+, ni uko bakurikirana Imikino ya Shampiyona z’i Burayi zirimo nk’iyo mu Bwongereza ikundwa n’abatari bacye, iyo muri Esipanye, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, imikino ya UEFA Champions League, amakuru, Imyidagaduro, ibiganiro n’ibindi…

Ku bakunda Filime zikinnye mu Kinyarwanda, musangaho Zacu TV ibari kuri Shene ya 38, iyi ikaba inyuzwaho Filime z’Uruhererekane zikundwa n’abatari bacye zirimo nka The Bishop’s Family, PAPA Sava n’izindi..

Sophie TCHATCHOUA, mu kiganiro n’Itangazamakuru, ubwo yagaruka ku byiza bazaniye abakunzi ba Ruhago.

 

The new channel was unveiled as part of ‘Twese muri CAN' promo that CANAL+ Rwanda launched on Wednesday, January 10. Courtesy

CANAL+ has unveiled ‘CANAL+ CAN, an exclusive channel dedicated for the much-anticipated 2023 Africa Cup of Nations (AFCON) which kicks off in Cote d’Ivoire Saturday, January 13. Courtesy

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *