Ngororero: Yafatanywe Udupfunyika dusaga 1000 aduhetse mu Mugongo nk’Umwana

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ngororero yafashe umugore w’imyaka 23 y’amavuko, wari utwaye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, udupfunyika 1,018 tw’urumogi.

Yafatiwe mu mudugudu wa Rususa, akagari ka Rususa, mu murenge wa Ngororero, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo, ahagana saa sita z’amanywa, mu modoka itwara abagenzi (minibus) yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Muhanga.

Superintendent of Police (SP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), yavuze ko gufatwa k’uyu mugore wari wambariye imyenda ku biyobyabwenge, kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru ko hari umugore utwaye ibiyobyabwenge mu modoka yari iturutse i Rubavu yerekezaga i Muhanga,  hashyizwe bariyeri mu mudugudu wa Rususa, mu gusaka iyo modoka, abapolisi basanga harimo umugore wafashe udupfunyika tw’urumogi 1,018 atuzengurutsa ku nda no mu mugongo akoresheje supaneti, imbere yambaye isengeri arenzaho umupira, arangije ahekeraho umwana, ni ko guhita atabwa muri yombi.”
Amaze gufatwa yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu murenge wa Ngororero, mu Kagari ka Kazabe atazi amazina ye, ngo akaba yari yatumwe n’undi mucuruzi wo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kurumushyikiriza, yanamutegeye.
Uwafashwe n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwamutumye n’uwo yari arushyiriye ngo na bo bafatwe.
SP Nyiraneza yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kuko birangira bafashwe bagafungwa, anakangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’umwihariko abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye. (Rwanda Police)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *