Ndahiro Valens Papy yakoze iki cyatumye akubitirwa kuri Tere

Amasaha 48 arashize, Umunyamakuru wa Televiziyo ya BTN akubitiwe mu kazi n’umwe mu bakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano, ruzwi nka (Dasso).

Papy yakubiswe tariki ya 12 Werurwe 2024, akubitirwa mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku mpamvu muzi yagejeje ku ikubitwa ry’uyu Munyamakuru umenyerewe mu gukora inkuru zivugira rubanda.

Ubwe, agaruka kuko byagenze, Ndahiro Valens uzwi nka Papy yagize ati:“Twahamagawe gukora inkuru ahantu bari gusenya, bivugwa ko abahubatse bubatse binyuranyije n’amategeko. Gusa, bene kuhubaka bavugaga ko bafite Ibaruwa basinyiwe n’Akarere ibenerera ko bashobora gusana cyangwa kuvugurura, kuko Inzu zabo zangijwe n’ikorwa ry’Umuhanda”.

Yunzemo ati:“Bamwe mu baturage bagaragazaga ko intandaro yo kubasenyera yatewe n’uko batswe Ruswa bakanga kuyitanga”.

“Umwe yavuze ko yatswe Miliyoni 3 Frw n’ushinzwe Imyubakire mu Karere. Undi avuga ko yatswe na Dasso ibihumbi 3”.

“Nyuma y’ibi, twahamagawe nk’Itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane bakorerwa ko gusenyerwa nyamara bafite Ibaruwa y’Akarere ibemerera gusana”.

Natangiye akazi kange nk’Umunyamakuru, ngiye kubona mbona Dasso araje ntacyo ambajije atangira kuniga, ankubita Ingumi yo ku Munwa arankomeretsa, gusa nta gikoresho cyangiritse.

Nyuma y’ibi, Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylvestre, aganira n’Itangazamakuru, yavuze ko biri gukurikiranwa.

Ati:“Navugishije Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ansubiza ko iki kibazo bagiye kukinjiramo, uwakoze amakosa akayaryozwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *