Mutobo: Abahoze muri FDLR basabye abakiri mu Mashyamba ya DR-Congo gushyira Intwaro hasi

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 70 baherutse gutahuka mu Rwanda bakaba barimo guhabwa amasomo mu kigo cya Mutobo, barasaba abakiri mu mashyamba ya DR-Congo kurambika hasi intwaro bagataha mu Rwanda.

Abo 70 bahoze muri FDLR baherutse gutahuka mu Rwanda bagize icyiciro cya 69.

Musoni Straton wari umaze imyaka 30 ari umunyapolitiki w’umutwe wa FDLR akaba umwe mu bashinze uyu mutwe w’iterabwoba ndetse na Promesse uwiduhaye wari uzwi ku izina rya uwiduhaye Marie Chantal, bagaragaza zimwe mu mpamvu zatumye batinda gutahuka.

Gusa nyuma yo gutahuka mu Rwanda, bakomeje gukurikirana amasomo abasubiza mu buzima busanzwe.

Barashima ko bakiriwe neza n’uko bakomeje kwitabwaho.

Ltd Col. Gatabazi Joseph watahutse mu mwaka wa 2019 nyuma yo kumara igihe kinini mu mutwe wa FDLR kuko yari umwe mu bayishinze akaza kwitandukanya nayo, yagaragaje ko imibereho ye yahindutse ndetse arajwe ishinga n’imishinga ye y’iterambere.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare Nyirahabineza Valérie arasaba abakiri mu mashya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gutaha mu rwababyaye.

Kugeza ubu ikigo cya Mutobo kimaze kunyuramo abasaga ibihumbi 12 basubijwe mu buzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *