Mutesi Jolly yifatiye mu Gahanga abakomeje kumushinja kugira Ukuboko mu Butabera buri guhabwa ‘Prince Kid’

Nyuma y’ukoo Urukiko mu Mujyi wa Kigali rukatiye Ishimwe Kagame Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’Imyaka Itanu n’ihazabu ya Miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda, abatari bacye bakomeje gushyira mu Majwi Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, bamushinja kugira uruhare ruziguye muri uru Rubanza.

Nyuma y’uko muri iki Cyumweru akatiwe Imyaka Itanu n’ihazabu ya Miliyoni 2, ariko agahabwa iminsi 30 yo kujurira, abakurikiye uru Rubanza bakomeje kwibaza impamvu Mutesi Jolly akomeje guhuzwa narwo.

Ku ikubitiro ry’uru Rubanza, Mutesi Jolly yashijwe kuba inyuma y’ikiswe akagambane kari kagamije guta muri yombi no gucecekesha uyu wahoze ategura Irushanwa ry’Ubwiza rizwi nka Miss Rwanda.

Byakomeje kuvugwa ko ibyo aregwa yabishijwaga na Mutesi ndetse n’abandi bakobwa bamushinjaga, bikaba byaravuzwe ko bagiwe mu Matwi na we.

Abakurikiye uru Rubanza kuva mu Mizi, bakunze kwijundika Mutesi Jolly nyuma y’aya magambo yavugwaga, ndetse benshi babigaragaza babinyuje ku Mbuga nkoranyambaga nka Twitter, YouTube, Facebook n’izindi…

Nyuma y’ibi byose, mu magambo yafashwe nko kwishongora, Mutesi Jolly yagiye ku rukuta rwe rw’Urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yandika amagambo agira ati:“Ziramoka zitaryana”.

Mu gika cya mbere, yagize ati:“Biratangaje kandi biranababaje kuba hakiriho abashaka gucecekesha abakobwa baharanira uburenganzira bwabo”.

Yakomeje asaba abakobwa kwihagararaho bagaharanira uburenganzira bwabo batitaye ku bafite imbaraga bashaka kubacecekesha, ibyo yise “Imbwa zimoka zitaryana”.

Yakomeje kandi ko bakora ibyo yise ihohotera, avuga ko ataricyo gihe cyo gufata ibirwanisho, ahubwo bazatuma abagore n’abakobwa babona ibyo bakora barushaho gukomera.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *