Musanze:“Amahirwe Leta yabahaye muyakoreshe mwiteza imbere” – MINALOC

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri MINALOC, Ingabire Assumpta arasaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu bakunganira Leta mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.

Ibyo yabisabye abo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze aho yifatanyije nabo mu nteko y’abaturage.

Yavuze ko bagomba kugira uruhare mu kwimika isuku bagacika ku kurarana n’amatungo, bagashyigikira gahunda ya Girinka n’iya VUP zashyiriweho kuvugurura imibereho y’abatishoboye.

Mu bitekerezo bamugejejeho bishimira ko iterambere ryihuta iwabo ariko bakaba bagifite inyota yo kwegerezwa ibikorwaremezo by’umwihariko amazi n’amashanyarazi mu midugudu yose.

Muri iyi nteko y’abaturage yanitabiriwe na Guverineri Nyirarugerero Dancilla abaturage bagaragaje ibibazo bijyanye n’akarengane n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *