Musanze: Umubyeyi n’Umwana bahitanywe n’Inkangu

Mu ijoro ryakeye, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi, Umusozi wagwiriye Umuryango w’abantu bane bagizwe n’Umugore n’abana 3, Umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima abandi bararusimbuka.

Aya makuru akaba yemejwe na Ntezimana Jean Pierre, muramu wa nyakwigendera.

Ntezimana yavuze ko uyu Mubyeyi yabanaga n’abana be 3 nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone n’Umunyamakuru wa THEUPDATE, SEDO w’Akagari ka Mbizi NIYIGENA Gaetan,

Yavuze ko aka Kagari gaherereye hagati y’Imisozi isa nikunamiye, bityo bigatuma iyo Imvura iguye bahora biteguye Inkangu ishobora guteza ibibazo abaturage.

Iyi mvura yahitanye uyu mubyeyi n’umwana, yatangiye kugwa ku mugoroba wa taliki 2 Gicurasi ahagana Saa mbiri z’ijoro, igeza hafi mu rukerera ari nabwo uyu Musozi waridutse ugwa ku Nzu yari ituyemo nyakwigendera n’umuryango we.

Yakomeje avuga ko bakibimenya, ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage batuye muri uyu Mudugudu wa Buhuma, bahise batabara bakabasha kurokora abana babiri b’uyu mubyeyi, bagahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Mu gukomeza gushakisha basanze umubyeyi n’umwana umwe bashizemo umwuka, Imibiri yabo ihita ijyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

Ntabwo ari abantu gusa ibi biza byahitanye, kuko hari n’ibindi byangijwe birimo; Imyaka, ibikorwaremezo, Amatungo ndetse n’Inzu y’umuturanyi w’uyu muryango nayo yagwiriwe n’umusozi, ….

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuri Janvier, aganira na THEUPDATE, yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere buri gutanga ubufasha bwo kwita ku bana babiri barokotse ndetse Akarere ka Musanze kakaba kiteguye gutanga ubufasha mu bikorwa byo guherekeza abitabye Imana.

Meya Ramuri yakomeje avuga ko abana babiri barokotse ibi biza bagomba guhabwa ubufasha bwose bushoboka, uhereye uyu munsi kugeza babonye ubuzima bwabo bubaye bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *