Musanze: Imvura ivanze n’Urubura byasenye Inzu zisaga 300 bisiga iheruheru abaturage (Amafoto)

Abaturage bo mu mirenge 5 yo mu Karere ka Musanze bangirijwe n’imvura idasanzwe ivanzemo n’urubura barasaba kugobokwa.

Imvura nyishi ivanze n’urubura yaguye ku mugoroba wo kuri wa Gatatu, yangije imyaka mu mirima iri ku buso bwa hegitari zisaga 16 mu Mirenge ya Musanze, Kinigi, Cyuve, Nyange na Kimonyi.

Ibyo biza kandi byasenye n’inzu z’abaturage zisaga 300 n’ibikoni bigera kuri 80.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiriwe mu gikorwa cyo kubarura ibyangiritse kugira ngo abaturage bafashwe kubona ubufasha bw’ibanze.

Muri ibi bihe imvura ikomeje kugwa, abaturage barasabwa kuzirika neza ibisenge by’inzu, gufata amazi ava ku nzu, no guca imirwanyasuri mu mirima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *