Musanze: Abamugariye ku rugamba yasabye gusubizwa Inzu bamaze imyaka 9 bambuwe

Abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri Koperative Komeza Ubutwari barataka ubukene n’igihombo batewe no kwamburwa inzu ebyiri zo gukoreramo bari barubakiwe.

Abaganiriye na Radiyo na Televiziyo by’Igihugu dukesha iyi nkuru, bavuze ko inzu zahawe abikorera mu buryo bo bita ubw’uburiganya ndetse kuri ubu hashize imyaka icyenda batazi irengero ry’amafaranga avamo.

Inzu abamugariye ku rugamba rwo Kubohora Igihugu bavuga ko bambuwe mu buryo bw’uburiganya ziherereye mu Mudugudu wa Susa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Bavuga ko izo nzu bubakiwe na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare bakiyifite yabafashaga kubeshaho imiryango yabo.

Mu myaka icyenda ishize abamugariye ku rugamba bambuwe izo nzu zihabwa abikorera. Into yeguriwe rwiyemezamirimo uhafite Ivuriro rito ‘Poste de Santé’ rya SUSA, indi nini babwirwa ko izajya ibinjiriza 300.000 Frw ku kwezi ihabwa Musanze Garment yahakoreraga imirimo y’ubudozi ariko iza guhomba mu gihe kirenga umwaka ushize irafunga.

Bavuga ko kuva bamburwa izo nzu byabagizeho ingaruka kuko babwiwe ko zahawe Akarere ka Musanze bakaba basaba ko bazisubizwa.

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Ngabo, Col (Rtd) Nyamurangwa Fred, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kuziha akarere kugira ngo zikoreshwe mu nyungu z’abaturage bose  kuko zitari zifashwe neza.

Yakomeje ashimangira ko amafaranga y’ubukode y’abayikodeshaga bagiye batishyuye yo azahabwa abari barayahawe hagendewe ku masezerano.

Ikigaragazwa n’abagenerwabikorwa bamugariye ku rugamba nk’urujijo ku mikoreshereze y’izi nzu ni ukudahuza mu mvugo hagati y’akarere na rwiyemezamirimo Oswald Urayeneza ukorera muri imwe muri izo nzu kuko we avuga ko iyo akoreramo yayihawe n’akarere.

Ku rundi ruhande, Umukozi ushinzwe gucunga Inyubako za Leta mu Karere ka Musanze, Selemani Assia na Jean Damascène Iyamuremye ushinzwe Imikorere y’Amakoperative by’agateganyo mu Karere ka Musanze bavuga ko iyo nyubako atari iy’akarere.

Izi ngingo zishingirwaho n’abamugariye ku rugamba bavuga ko bakorewe uburiganya kuko amafaranga yishyurwaga kuri izo nzu ataragararizwa irengero ndetse bagasaba ko barenganurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *