Musanze: Abafite Umuvuduko ukabije w’Amaraso basaga 80 bavuwe ku buntu

Abarwaye Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) bivuriza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri bishimira uburyo begerwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda. Ibyo babitangaje kuri uyu munsi mpunzamhanga wo kuvura indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kuvura indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, mu bitaro bikuru bya Ruhengeri itsinda ry’inzobere z’abaganga baturutse mu rugaga rw’inzobere zivura indwara zo mu mubiri z’abantu bakuru k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gushinzwe ubuzima (RBC) basuzumye k’ubuntu abarwayi ndetse babaha n’imiti.

Inzobere mu kuvura indwara zo mu mubiri z’abantu bakuru mu bitaro bikuru bya ruhengeri Dr Izabayo Emmanuel avuga ko umuvuduko w’amaraso ukabije iyo utavuwe neza bigira ingaruka mbi ku murwayi.

Ikigo gishinzwe ubuzimamu Rwanda (RBC) kigaragaza ko mu Rwanda indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije mu bakuze iri ku igipimo cya 16.8%.

Inzobere mu kuvura indwara y’umuvuduko w’amaraso mu bitaro bya Byumba Dr Hakorimana Martin hari inama agira abaturage.

Kuri uyu wa Gatanu, mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri havuriwe ku buntu abarwayi basaga 80.

Mu Karere ka Musanze, habarurwa abarwayi 3702 bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije barimo abagabo 820 n’abagore 2882.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *