“Muryame musinzire ni mwicura mwongere muryame” – Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda abizaza ko Umutekano urinzwe

Spread the love

Ikibazo cy’imibanire y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni cyo cyihariye umwanya mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Ku bijyanye n’abayoozi ba Kongo bahora bahiga gutera u Rwanda ndetse ngo hakaba hari n’abiteze ubufasha bw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo muri u rugamba ,Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko umuti rukumbi w’ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo ari ukukirebera mu mizi yacyo ndetse no kubahiriza amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’umutwe w’abanyekongo M23.

Perezida Kagame yashimangiye ko impamvu zirimo gushaka kongera ubuso bw’u Rwanda ndetse n’amabuye y’agaciro zidashobira gutuma u Rwanda rutera Kongo.

Yagarutse ku mutwe w’iterwaboba wa FDLR avuga ko ukorana na Leta ya Kongo kandi ko u Rwanda rutazahwema kurinda ubusugire bwaro.

Ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kibaye gikurikira inama y’igihugu y’umushyikirano.

Uretse abanyamakuru bo mu Rwanda,iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru baturutse hirya no hino ku isi by’umwihariko mu bice bitandukanye bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *