Mukansanga Salima yahawe Igihembo na Forbes Magazine

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia uvuka mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, ni umwe mu bahawe igihembo gitangwa na ’Forbes Woman Africa 2023, gihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Mugabane w’Afurika.

Yahawe iki gihembo nyuma y’inama itegurwa na Forbes yiswe “Forbes Africa Leading Women Summit 2023’’, yabereye muri AfurIka y’Epfo.

Mu 2022 yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wabashije gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo, ni nyuma y’uko asifuye mu gikombe cy’Afurika cyabereye Cameroun tariki ya 9 Mutarama kugeza 6 Gashyantare 2022.

Ku wa 19 Gicurasi 2022, yatangajwe mu basifuzikazi batatu bari gusifura Igikombe cy’Isi hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.

Amaze gusifura imikino itatu nk’umusifuzi wa kane, irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa 22 Ugushyingo, uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo n’uwo u Buyapani bwatsinzemo Espagne ibitego 2-1 ku wa 1 Ukuboza 2022.

Yagiye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kwifashishwa mu cya Afurika [CAN] aho yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe.

Nyuma y’ibi byose kandi, yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora imikino ya nyuma y’Igikombe cy’isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *