Muhanga: Imiryango 4800 yishimiye guhabwa Ubufasha burimo kwishyurira Abana Amafaranga y’Ishuri

Abaturage bo mu Tugari dutandukanye two mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, barabyinira ku rukoma nyuma kubona umuterankunga wishingiye kurihira amashuri abana babo.

Aba baturage bagize Imiryango igera ku bihumbi 4800, bashimiye Umuryango Putokaz wabakuye mu bwigunge.

Putokaz ukorera mu Mirenge isaga 4 yo muri aka Karere ka Muhanga, arimo; Nyabinoni, Cyeza, Nyamabuye na Rongi.

Wiyemeje gufasha imiryango itishoboye igera kuri 4800 yo muri aka Karere, aho yibanze mu birebana n’uburezi ku bana babo, ibiribwa, imyambaro n’ibiryamirwa birimo Matera n’ibyo kwiyorosa.

Imwe mu miryango yafashijwe yahawe amatungo magufi yo korora arimo Ihene n’Inka, mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza.

Abaturage baganiriye n’Itangazamakuru, bavuze ko Putokaz yabafashije muri byinshi, kuko kuri ubu abana babo biga neza ndetse bakaba banabasha gufata ifunguro ryo ku manywa n’abandi mu gihe mbere bitashobokaga.

Umuturage witwa Rukundo Jean de la Croix, yavuze ko uyu muryango utaraza byabagoraga kubona ibikoresho by’Abanyeshuri, amafunguro n’imyambaro.

Ati:”Tutarabona ubufasha bwa Putokaz twagorwaga no kubona ibikoresho byose Abana bacu bakenera ngo bige neza. Uretse iki kandi n’amafunguro kuyabona byari ingume bitewe n’ubushobozi buke. Abana bacu basubiraga kwiga batariye ariko ubu byaratunganye”.

Mukamugema Brigitte we ati:”Mu gihe cy’Umwaka tumenye Putokaz, yadufashije muri byinshi, by’umwihariko abana bacu basigaye batsinda bishimishije”.

Umuyobozi w’i Shuri rya Kivumu ryigaho bamwe mu bana bafasha na Putokaz, Bwana Placide Ntigurirwa yavuze ko uyu muryango watangiye kugoboka abana baturuka mu Miryango itishoboye guhera muri 2019.

Ati:”Bamwe mu bagize Putokaz bahuye n’abana batari ku Ishuri mu masaha yo kwiga, bababaza impamvu, basobanura ko bavuye kurya mu rugo iwabo, bityo baheraho bemera kubishingira”.

Umuhuzabikorwa wa Putokaz, Byiringiro Patrick yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakomeza gufasha abana benshi kurushaho.

Ati:”Mu Karere ka Muhanga, dufasha Imiryango irenga 4800 kandi nti tureba ubunini bw’Umuryango, tureba buri umwe ukwiriye gufashwa. Uko tuzagenda tubona abandi bakeneye gufashwa tuzakomeza kubageraho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *