Muhanga: Bahize kwita ku mutekano w’Ikiraro gishya kibahuza n’abaturanyi bo mu Karere ka Gakenke

Spread the love

Abatuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bemereye ubuyobozi ko bagiye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo hakurya mu wa Ruli mu karere ka Gakenke.

Amezi yari agiye kuba icyenda hitabazwa ubwato mu kwambuka Nyabarongo hagati y’Imirenge ya Rongi na Ruli.

Ni igikorwa abaturage bashimira ingabo z’u Rwanda nyuma yuko ikiraro cyabahuzaga gisenyutse kubera ibiza.

Kuri uyu wa 27 bongeye kugaragaza ibyishimi batewe n’ikiraro cyo mu kirere kije kuziba icyuho cyari mu kugenderana no guhairana n’abo muri Gakenke.

Abaturage ubwabo baravuga ko ari bo barinzi ba mbere b’iki gikorwa remezo.

Ubutumwa n’ingamba byo kurinda ikiraro ni nabwo bukuru bugarukwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, cyane hari amakuru avuga ko hari igihe abaturage bigeze kugira uruhare mu isenyuka ry’icyari cyasimbura icyatwawe n’ibiza bwa mbere.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi igaragaza ko abantu ibihumbi bibiri bashobora gukoresha iki kiraro buri munsi.

Cyuzuye gitwaye milioni 119 Frw, ingengo y’imali yaturutse ku turere twa Muhanga na Gakenke.

Kugeza ubu gishobora kunyurwaho n’amaguru, amagare na moto, mu gihe hatarubakwa ikirambye cyasimbura icyari cyarubatswe hano i Gahira mu 1982.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *