Miss Naomie na Gahongayire bahataniye ibihembo bya ‘Rwanda Influencer Awards’ 

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Aline Gahongayire bari ku rutonde rw’abantu b’ibyamamare n’abandi bakora ibikorwa by’urukundo bahataniye ibihembo ‘Rwanda Influencer Awards 2022’.

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bigiye gutangwa. Bigamije gushimira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, kandi bagaharanira impinduka nziza binyuze kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Ikindi kigamijwe ni ukubaka urubuga abantu bakora umwuga wa ‘Influencer’ bashobora guhuriraho bakungurana ibitekerezo kugira ngo uyu mwuga urusheho gutera imbere.

Umuyobozi wa Supra Family, Nsengiyumva Alphonse uri gutegura ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko binyuze mu majwi yo kuri internet buri wese azahabwa 30% y’amafaranga angana n’amajwi y’abamutoye.

Ati “Uretse ibihembo by’ishimwe bigiye gutangwa, abatoranijwe bose bazabasha no kubona ku musaruro uzaba wavuye mu matora aho buri wese azatwara 30% by’amafaranga bamutoresheje. Icyo bakwitega ni ibirori byiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *