Kigali: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yakiriwe muri Village Urugwiro

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame na Dmytro baganiriye ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira z’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.

Minisitiri Kuleba yakiriwe na Perezida Kagame mu gihe yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yerekwa ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside.

Yafashe umwanya yunamira ndetse ashyira indabo ku mva, ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dmytro Kuleba, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *