Minisitiri w’Intebe wa Denmark yakubitiwe mu Muhanda

Minisitiri w’intebe wa Denmark Mette Frederiksen “arababaye” nyuma yo gusagarirwa arimo kugenda n’amaguru mu muhanda wo mu murwa mukuru Copenhagen, nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Ibi byabereye rwagati ku rubuga rwo mu murwa mukuru aho umugabo yaje amusanga maze aramuhutaza bikomeye.

Uwabikoze yatawe muri yombi.

Umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen ibi yabyise “igikorwa kibabaje, kinyuranyije n’ibintu byose twemera kandi duharanira i Burayi”.

“Minisitiri w’Intebe Mette Frederiksen yakubiswe ku wa gatanu nijoro i Kultorvet muri Copenhagen n’umugabo wahise afatwa. Ministiri w’intebe yatunguwe kandi ababazwa n’iki gikorwa,” ibi ni ibiri mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, ariko ridatanga amakuru arambuye.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi uwo mugabo kandi irimo gukora iperereza ku byabaye, yirinze kugira ibyo irenzaho.

Nta kiramenyekana ku cyateye uwo mugabo gukora ibyo.

Abatangabuhamya babiri, Marie Adrian na Anna Ravn, babwiye ikinyamakuru cyaho BT ko babonye uku gusagarira umutegetsi.

Umwe yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Umugabo yaje aturutse mu kindi kerekezo aramuhutaza bikomeye ku rutugu, bituma abandagara ku ruhande”.

Aba bagore bavuze ko nubwo “yahutajwe bikomeye” minisitiri w’intebe ataguye hasi.

Bongeyeho ko yahise yicara muri café aho hafi.

Iki gitero kibaye mu gihe kuri iki cyumweru Denmark ikora amatora yo ku rwego rw’Uburayi.

Mette Frederiksen, ukuriye ishyaka rya Social Democrats rya Denmark mbere yari yagiye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye Christel Schaldemose, nk’uko TV2 ya Denmark ibivuga.

Social Democrats ni ryo shyaka rinini mu ihuriro riri ku butegetsi muri Denmark. Riracyari imbere mu makusanyabitekerezo, nubwo gushyigikirwa kwaryo kwagabanutse bigaragara mu mezi ya vuba ashize.

Minisitiri w’ibidukikije w’iki gihugu Magnus Heunicke yanditse kuri X ati: “Mette atewe ubwoba na kuriya gusagarirwa. Ngomba kuvuga ko twese abamuri hafi byadukanze.”

Umukuru w’Ubumwe bw’Uburayi Charles Michel yatangaje kuri X ko “arakajwe” n’iki gikorwa.

Ati: “Namaganye nkomeje iki gikorwa cy’ubugwari cyo gusagarira”.

Ibi bibaye hatarashira ukwezi Minisitiri w’Intebe wa Slovakia Robert Fico arashwe amasasu menshi ubwo yariho aramutsa abamushyigikiye. Yararokotse nyuma yo kubagwa.

Mette Frederiksen, w’imyaka 46, yabaye minisitiri w’intebe mu 2019, icyo gihe byamugize minisitiri w’intebe ukiri muto mu mateka ya Denmark.

Nyuma yo kugera ku butegetsi, yumvikanye mu gushwana na Donald Trump wari perezida wa Amerika kuko yanze igitekerezo cya Trump ko Amerika yagura ikirwa rutura cya Greenland.

Trump yise uyu mugore “umunyamabi” nyuma y’uko yanze icyo gitekerezo cye.

Mette Frederiksen ni Minisitiri w’Intebe wa Denmark kuva mu 2019, niwe wafashe uwo mwanya akiri muto mu mateka y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *