Mercato – Rwanda: Salomon Bindjeme yatandukanye na APR FC nyuma y’Amezi 6

Salomon Bindjeme Banga wakinaga nka Myugariro wo mu mutima w’Ubwugarizi mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yatandukanye nayo yerekeza mu ikipe ya Al-Shorta SC yo muri Irake.

Ku Myaka 28 y’amavuko, Bindjeme yari yageze muri APRR FC muri Nyakanga y’i 2023, avuye mu ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.

N’ubwo yari ari umwe mu bakinnyi bitezwe, ntabwo yahiriwe muri APR FC, kuko atigeze arebwa ijisho ryiza n’Umutoza Thierry Froger.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rw’Urubuga nkoranyambaga rwa X, APR FC yasezeye kuri uyu mukinnyi ukomoka muri Kameroni, imwifuriza Ishya n’Ihirwe mu Ikipe nshya.

Mu gihe APR FC iri gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, ndetse n’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, Bindjeme abaye umukinnyi wa kabiri utandukanye n’iyi kipe, nyuma ya Innocent Nshuti werekeje mu ikipe ya Knoxville FC yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Salomon Bidjeme yari yatangajwe nk’Umukinnyi wa APR FC muri Nyakanga y’i 2023, ubwo iyi kipe yongeraga gukoresha abakinnyi b’Abanyamahanga nyuma y’Imyaka 11.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *