Mercato – Rwanda: Adolphe Hakizimana yasobanuye impamvu yamuteye kuva muri Rayon Sports

Tariki 31 Ukuboza 2023, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yasinyishije Hakizimana Adolphe wari Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi itatu asinyiye iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye gutandukana na Rayon Sports.

Mu magambo ye yagize ati:“Nerekeje muri AS Kigali kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukina, bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze muri Rayon Sports”.

Uyu Munyezamu w’Imyaka 23 gusa y’amavuko, yerekeje muri AS Kigali kuziba icyuho cyasizwe na Kimenyi Yves wari Umunyezamu wayo, wagize Imvune y’igihe kirekire.

Nyuma y’uko Rayon Sports isinyishije Umunyezamu w’Umugande, Simon Tamale, Hakizimana yatangiye kugorwa no kubona umwanya wo gukina, bihumira ku mirari nyuma y’uko Muhamed Wade atangiye gutoza iyi kipe, kuko yahise amugira Umunyezamu w’Umusimbura.

Hakizimana kandi yerekeje muri AS Kigali nyuma y’uko Rayon Sports imweretse ko itakimukeneye, mu gihe nyamara amasezerano n’iyi kipe yagombaga kurangirana n’Ukuboza kwa 2023.

Agaruka ku mahitamo yakoze, yagize ati:“Nejejwe no kwerekeza muri AS Kigali. Ntabwo ari njye uzabona Imikino yo kwishyura itangiye, kuko nyotewe no gukina kandi ndizeza AS Kigali ko nzayiha byose mfite”.

Yunzemo:“Ndashaka umwanya uhagije wo gukina. Ibi bikazamfasha kongera kugirirwa ikizere mu ikipe y’Igihugu”.

Hakizimana yerekeje mu ikipe idahagaze neza ku rutonde rwa Shampiyona, kuko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16, n’amanota 15, mu gihe imikino ibanza ya Shampiyona yashyizweho akadomo.

Muri Rayon Sports, Hakizimana yegukanye Ibikombe bitatu by’Amahoro (2013, 2019 na 2022), ndetse n’Igikombe kiruta ibindi inshuro ebyiri (2013 na 2022).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *