Mercato: Ninde wigiza nkana hagati ya Jurgen Klopp n’ikipe y’Igihugu y’Ubudage

Ushinzwe kureberera inyungu z’umutoza Jurgen Klopp yahakanye amakuru amusohora muri Liverpool ngo yerekeze mu ikipe y’Igihugu y’Ubadage gusimbura Hansi Flick.

Die Mannachaft imaze iminsi ibona umusaruro utubye, kuko mu mikino 16 iheruka yabonye intsinzi rukumbi.

N’ubwo bimeze bitya, ifite itike yo kuzakina mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Uburayi (Euro 2024), kuko Ubudage aribwo buzayakira.

Ubudage bwasezerewe mu gikombe cy’Isi bugayitse cyane ndetse muri Euro 2020 bwasezerewe n’Abongereza mu mikino ya 1/8, ibyafashwe nk’ibidasanzwe.

Flick wari witezweho ibitangaza, yanyuranyije n’ikizere yari afitiwe.

Aha, hashingirwaga ku bihe bidasanzwe yagiriye muri Bayern Munich, ubwo yayiheshaga Igikombe cya UEFA Champions League.

Kuri ubu, Klopp agaragara nk’mutoza w’Umudage wagize ibihe bidasanzwe mu gihe cya vuba, nyuma yo kwegukana Igikombe cya UEFA Champions league, FA Cup, Premier league na Bundesliga mu makipe ya Liverpool na Borussia Dortmund.

Mark Kosicke ureberera inyungu ze, yakuyeho urujijo rwavugaga ko agiye gutandukana na Liverpool akubikira imbehe Flick.

Ati:“Jürgen afite amasezerano y’igihe kirecyire muri Liverpool kandi ikipe y’Igihugu y’Ubadage ifite umutoza.”

N’ubwo benshi bakibona Klopp nk’uwasimbura Flick, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Budage buracyamufasha kuguma muri Mannschaft.

Gusa, hari abatari bacye barimo Didi Hamann bizeye ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, Klopp yaba ahari cyangwa adahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *