Menya uko wareba ko uri kuri Lisiti y’Itora n’uko wakwiyimura

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yashyizeho uburyo umuntu ashobora kureba ko ari kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni uburyo kandi bushobora gufasha umuntu kuba yakwiyimura bigendeye ku hantu yari yarahisemo kuzatorera ariko akaba ashaka guhindura ku mpamvu zitandukanye.

Byakozwe hagamijwe kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri ubu NEC irimo kuvugurura lisiti y’itora, aho Abanyarwanda bose bagejeje imyaka yo gutora (ni ukuvuga abavutse mbere ya 2006) bahamagariwe kureba ko bari kuri lisiti y’itora cyangwa aho banditse ko bazatorera ariho koko bazatorera.

Itangazo rya NEC ryo ku wa 16 Mata 2024, rigira riti ‘‘By’umwihariko abantu bimutse aho batoreraga barasabwa kwihutira kwiyandikisha aho ilisiti ikosorerwa kugira ngo babashe kwimurwa aho bifuza kuzatorera cyangwa bakiyimura bakoresheje telefone.’’

Ku bantu bafite telefone ngendanwa, bakanda *169# ubundi bagakurikiza amabwiriza, aho bareba aho bazatorera, bityo bakaba bashobora no guhitamo kwiyimura.

Abanyeshuri biga bacumbitse mu bigo bafite imyaka yo gutora bazaba bari mu mashuri mu gihe cy’itora bo baziyandikisha kuri lisiti y’umudugudu ikigo cy’ishuri giherereyemo ari naho bazatorera muri Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *