“Malaria imaze guhashywa mu buryo bugaragara mu Karere ka Ngoma” – RBC

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) cyavuze ko ingamba zo kurwanya no kwirinda Malaria zashyizweho zatumye igabanuka ku kigero cya 98% mu Karere ka Ngoma.

Imibare yatangajwe n’iki Kigo, yagaragaje ko muri 2018 abaturage ibihumbi 581 barwaraga Malaria, bituma hashyirwaho ingamba zo gutera umuti wica imibu itera Malaria.

Kuva watangira guterwa, abanduye Malaria mu 2022-2023 bageraga ku 3000 gusa.

RBC ivuga ko abanduraga Malaria mu 2016-2017 bari miliyoni 4,800,000.

Kugera mu mwaka w’i 2022-2023, abarwara Malaria baragabanutse bagera ku bihumbi 621.

Abantu 536 bishwe na Malaria muri 2016-2017, mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 abishwe na Malaria ari 51 mu Rwanda hose.

RBC ivuga ko yafashe ingamba zo gutera imiti yica udukoko tw’imibu itera Malaria mu Turere 12, harimo 3 twazahajwe two mu ntara y’Iburasirazuba (Ngoma, Nyagatare na Kirehe).

Umuyobozi ushinzwe kurinda no kurwanya indwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, Dr. Albert Tuyishime yavuze ko, ari ibikorwa n’ingamba zo kurwanya Malaria byatanze umusaruro kuko abanduye mu Karere ka Ngoma ari bake.

Ati:”Aka Karere mu myaka ine ishize kari mu Turere twagaragayemo Malaria nyinshi ku kigero cyo hejuru, ariko ubu iyo dufashe Uturere twose tukadushyira ku murongo, Ngoma iza mu myanya 29 mu Turere 30. Murumva ko ibikorwa byose dukora hamwe n’uruhare rw’abaturage  by’umwihariko n’abajyanama b’ubuzima bitanga umusaruro”.

Dr. Tuyishime avuga kandi ko mu mwaka w’imihigo, 2022-2023 nta muturage wishwe na malaria muri Ngoma.

Uretse ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malaria, RBC ifite gahunda yo gutanga inzitiramibu mu gukomeza kurwanya Malaria, gusuzuma no kuvura bikorwa n’abajyanama b’ubuzima , ubukangurambaga bukorwa mu nama zibera mu Midugudu, ibiganiro bikorwa binyujijwe kuri Radio na Televiziyo, indirimbo, imivugo, imikino n’ibindi bifasha Abaturage kumva uko Malaria ihagaze n’icyo buri muturage asabwa.

Muri rusange, Umuturarwanda wese asabwa gusiba ibinogo by’amazi akayayobora akagenda, gutema ibihuru, kutajugunya ibikoresho bishaje aho ubonye hose, gupfundikira neza amazi, gufunga amadirishya n’inzugi kare, gusenya ahantu hose imibu ishobora korororkera n’aho ishobora kwihisha, gukoresha imiti itmrinda kurumwa n’imibu no kwivuza neza kare .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *