Libya: Al Ta’awon SC yahaye ikaze Kapiteni w’Amavubi ‘Haruna Niyonzima’ wayerekejemo (Amafoto)

Niyonzima Haruna wahoze ari kapiteni wa AS Kigali, yageze muri Al Ta’awon SC yo mu cyiciro cya Mbere muri Libya, yakiranywe ibyishimo mu ikipe ye nshya.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Haruna Niyonzima yashyize hanze amafoto amugaragaza ahabwa ikaze muri iyi kipe ndetse yongeraho amagambo yo gushimira Imana ku rugendo rushya atangiye, rungana n’amasezerano y’umwaka umwe yasinye.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yerekeje muri Libya tariki ya 10 Mutarama 2023. Amakuru avuga ko amakipe menshi yo muri Libya yabanje kumwifuza, ariko akaba yaramubengutse ubwo AS Kigali yakinaga na Al Nasr yo muri iki gihugu.

Kugeza ubu ikipe Niyonzima yerekejemo ku munsi wa cyenda wa shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.

Niyonzima yageze mu ikipe y’Umujyi wa Kigali mu 2019 ayivamo yerekeza muri Yanga yo muri Tanzania, aza kuyigarukamo mu 2021. Yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Niyonzima yashimiye AS Kigali ndetse asaba abafana be kumusengera no kumushyigikira kuko agiye gukina muri Libya nk’Umunyarwanda.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuba mvuye muri AS Kigali nyisize ku mwanya wa mbere. Ubutumwa naha abafana banjye ni ukunsengera kandi bakomeze banshyigikire ndetse ndabizeza ko ntazabatenguha.”

Uyu mugabo w’imyaka 32, ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye hanze igihe kinini, hafi imyaka 10 akinira Yanga na Simba SC zo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *