LaLiga: Abasifuzi bahaye Ikarita Itukura Vinicius birukanywe

Abasifuzi 6 bo kuri VAR batumye Vinicius Junior atarangiza umukino nyuma yo guhabwa Ikarita y’Umutuku ku mukino wahuje Real Madrid na Valencia, birukanywe.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil ukina anyura ku ruhande rw’ibumoso, Vinicius Junior yari ari mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ikipe ye ya Real Madrid iheruka gutsindwamo na Valencia muri shampiyona.

Uyu mukino ntabwo wagendekeye neza Vinicius dore ko byatangiye ateshwa umutwe n’abakinnyi ba Valencia.

Hari aho yari afite umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze myugariro wa Valencia ahita azana undi mupira nawe mu kibuga.

Umukino ugezemo hagati, Vinicius yongeye kurakazwa n’abafana ba Valencia – yari iri ku kibuga cyayo – bamukorera irondaruhu babinyujije mu ndirimbo baririmbaga.

Umukino wenda kurangira, uyu mukinnyi yahawe ikarita itukura nyuma yo kugaragara asa nk’ukubita myugariro wa Valencia witwa Hugo Duro.

Ibi ni ubwa mbere byari bibaye kuri Vinicius Junior ko yakwerekwa ikarita y’umutuku atari yeretswe ikarita y’umuhondo kuva yatangira gukina umupira w’amaguru mu buzima bwe.

Mbere y’uko umusifuzi atanga iyi karita, yari yabanje kujya kuri VAR maze abasifuzi babishinzwe baramujijisha bamwereka amashusho amwe ya Vinicius asa nk’ukubita umukinnyi wa Valencia kandi hari andi mashusho agaragaza nawe akubita Vinicius muri ako kanya.

Ikinyamakuru Sport Bible cyatangaje ko Ishyirahamwe rishinzwe Abasifuzi muri Espagne ryakoze iperereza risanga harabayemo amanyanga maze bafata umwanzuro wo kwirukana abasifuzi 6 barimo na Iglesias Villanueva wari ushinzwe VAR kuri uyu mukino.

Ikosa Vinicius yakoze rikamuviramo guhabwa Ikarita y’Umutuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *