Kwibuka29:”Bana banjye ko muzindukiye iwanjye muri benshi aho ni Amahoro, nimwinjire mu nzu mbazimane Amata” – Umwamikazi Gicanda mbere y’uko yicwa

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, ibikorwa byo kwibuka birakomeje mu gihugu mu gihe cy’iminsi 100.

Muri iyi minsi ijana Jenoside yakozwe, tariki ya 20 Mata 1994 nibwo hanishwe Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Gicanda Rozaliya ku itegeko rya Kapiteni Nizeyimana Ildephonse.

Kuri uyu wa Kanee tariki 20 Mata 2023, imyaka 29 yari ishize uyu Mwamikazi yishwe, azira ko ari Umututsi.

Yifashishije inyandiko ya IMFURA LOÏC iri ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, BAHO, THEUPDATE yabateguriye ibyihariye kuri uyu Mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.

Iyi Nyandiko itangira ivuga ko mbere y’uko yicwa, Umwamikazi Gicanda yagize ati:”Bana banjye ko muzindukiye iwanjye muri benshi aho ni Amahoro?”.

Yungamo ati:”Nimwinjire mu nzu mbazimane amata?”.

Ibyihariye ku Mwamikazi Gicanda Rozaliya

Gicanda Rozaliya ni Umukobwa wa Martin Gatsinzi mwene Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa Umwami w’u Rwanda (Abanyiginya b’Abagaza/Abahebera).

Nyina w’Umwamikazi Gicanda Rozaliya ni Christiane Makwindigiri, bakundaga kwita Mukade, Umukobwa wa Rwigema rwa Rumesambuga rwa Ruziraguhuna mwene Karuranga (Abega b’Abaruranga).

Yavutse mu mwaka w’1928, avukira i Bugarura (Kiziguro y’ubu), mu Buganza bw’Amajyaruguru.

Yakuze ari umukobwa mwiza w’imico myiza kandi urangwa n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi.

Ibi bikaba ari nabyo byatumye abengukwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa, maze muri Mutarama y’i 1942 barashyingiranwa.

Tariki ya 25 Nyakanga mu mwaka w’i1959, Umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yatanze mu buryo butunguranye cyane ndetse bw’amayobera, atangira Usumbula mu Burundi.

Nyuma yo gutanga kw’umugabo we, byajyanye n’ihurura ry’abarwaniraga Repubulika, ariko barushaho gutesha agaciro ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Tariki ya 1/4/1964, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Geregori Kayibanda, yirukanye Umwamikazi Rozaliya Gicanda mu Ngoro ye iherereye mu Rukari i Nyanza, amwirukana mu rwego rwo kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Nyuma yo kwirukanwa mu Ngoro ye, Umwamikazi Gicanda Rozaliya yahise atuzwa mu Nzu ntoya isuzuguritse cyane.

Tariki ya 15/4/1972, Murumuna w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Igikomangoma Ruzindana Joseph wari warasigaranye n’Umwamikazi babana mu Rugo amufasha mu mirimo isanzwe yo mu Rugo yakoze, Impanuka y’imodoka aho gutabarwa ngo akurwemo, intagondwa z’Abaparmehutu zari ahabereye Impanuka zicara mu Byatsi maze zitangira kumushinyagurira cyane zimubwira ngo nahamagare Abagaragu b’Umwami Kigeli baze bamukuremo.

Ruzindana yabasabaga ko bamukura mu Modoka itarashya akabaha amafaranga, yarinze ahiramo bakimushinyagurira.

Ntibyarangiriye aho, kuko n’Abanyarwanda babajwe n’Urupfu rw’Igikomangoma Ruzindana bakabigaragaza mu ruhame, bahise bafungwa, abandi baricwa.

Umwamikazi Gicanda yagerageje gukurikirana abari inyuma y’iryo yicwa n’iyicarubozo ryakorewe Igikomangoma Ruzindanda Joseph, aho guhabwa Ubutabera atangira guterwa ubwoba (Menaces) n’ubutegetsi bwa Leta ya Kayibanda.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka w’i 1994, nyuma y’aho Purefe wo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare Habyarimana Jean Baptiste afungiwe, Umwamikazi Rozaliya Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko nawe agiye kwicwa.

Ibi byatumye Umwamikazi Gicanda Rozaliya yinginga asaba Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurindira umutekano, ariko undi arabyanga.

Tariki 20 Mata mu 1994, ku isaha ya saa Tanu z’Amanywa, niwo munsi Umwamikazi Rozaliya Gicanda yishwe urupfu rw’agashinyaguro ku itegeko rya Lieutenant Pierre Bizimana, ahawe amabwiriza na Kapiteni Ildephonse Nzeyimana wahoze ari umuyobozi ushinzwe Ubutasi n’ibikorwa mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Butare (ESO).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka w’i 1998, Lieutenant Bizimana Pierre n’Umusirikare muto witwa Aloys Mazimpaka bahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare icyaha cyo kwica Umwamikazi Rozaliya Gicanda, Lieutenant Bizimana ahita akatirwa Igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Mategeko y’u Rwanda icyo gihe, naho Aloys Mazimpaka akatirwa Igifungo cya burundu.

Tariki ya 06 Ukwakira mu 2009, Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wahoze akuriye Ibiro by’Ubutasi akaba yari n’umwe mu bahigwaga cyane ngo baryozwe Ibyaha bya Jenoside, yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda, ashyikirizwa Urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya.

Tariki ya 19 Kamena mu 2012, yahamwa n’Icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica Umwamikazi Rozaliya Gicanda n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa igifungo cya burundu.

Abagize amahirwe yo kumenya Umwamikazi Rozaliya Gicanda, bamutangaho ubuhamya ko yarangwaga n’ubupfura no kwicisha bugufi, akiyambura icyubahiro cy’Ubwamikazi agasabana na rubanda rugufi.

Uretse ibi, yakirana urugwiro buri wese umugezeho, cyane ko ntawacaga iwe ku Rugo ngo agende atamuzimanye Amata aryoshye.

Umwamikazi Gicanda Rozaliya yari Umukirisitu Gatolika w’intangarugero cyane, agakunda cyane gusenga uko bwije n’uko bucyeye.

Ibi bikaba bizwi cyane n’Ababikira bo mu Muryango w’Abenebikira bahoranaga nawe.

Umusezero w’Umwamikazi Rozaliya Gicanda watabarijwe i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umugabo we, Umwami Mutara III Rudahigwa na Murumuna we, Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze mu Mwaka w’2016. 

Image
Aha ni i Lausanne mu Busuwisi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare mu mu Mwaka w’i1994. Ibumoso ni Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Gicanda Rozaliya, iburyo ni inshuti ye magara Adèle Rudasigwa Mukabaranga (ukiri muzima).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *