Kwibuka29: Nyiranyamibwa Suzanne yasabye abahanzi n’Urubyiruko kwigira ku mateka ya Jenoside bakubaka u Rwanda ruzira ikibi

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne, umwe mu bahanzi baririmba cyane ku ndirimbo zifasha Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abahanzi guhanga indirimbo zihumuriza ababuze ababo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ikibi cyashora mu bikorwa byo kwanga Igihugu n’ibindi byagisubiza mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ibi yabigarutseho mu Gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba.

Nyuma yo kuririmba Indirimbo zifasha abarokotse, yasabye abari aho by’umwihariko abahanzi kujya baririmba Indirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati:”Nkatwe abahanzi, umusanzu wacu wakabaye kuririmba indirimbo zihumuriza ababuza ababo ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwigisha ubunyangamugabo urubyiruko, kugira ngo birushe kwirinda kongera kwishora mu macakubiri yakongera gusubiza Igihugu mu Icuraburindi”.

By’umwihariko, yasabye Urubyiruko guharanira umuco w’Ubutwari.

Ati:”Rubyiruko, mushingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mugomba kuyabaza mukayamenya ndetse mukabwirwa n’icyo byasabye kugira ngo Igihugu cyongere kiyubake”.

“Kuvuga ko mukiri bato, ntabwo aribyo, kuko ubu abavutse nyuma ya Jenoside mwarakuze, bityo nimwe mugomba gukomeza kuba imbaraga z’Igihugu mu byiza”.

Yasoje asaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo Ubsusambo.

Ati:”Ntabwo ibyiza bihita byizana iyo ugitangira, bisaba gukora no kwihangana. Iterambere ni urugendo rusaba kwihangana no gukora cyane, bityo ibi nimubyubahiriza nta kabuza muzabigeraho, aho kurarikira ibyo bagenzi banyu cyangwa abandi bakoreye”.

Guhera tariki ya 07 Mata kugeza ku ya 04 Nyakanga 2023, u Rwanda rwatangiye Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi ikaba yaranahitanye n’abandi batavugaga rumwe n’Ubutegetsi bwayikoranaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *