Kwibuka29: Imvugo iboneye ikoreshwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yasabye Abanyarwanda gukoresha imvugo zijyanye mu gihe bibuka.

Ibi mu gihe hari bamwe bagoreka imvugo yagenywe kuvugwa, bakavuga amagambo apfobya Jenoside, aya akaba akomeretsa bamwe mu barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.

Imvugo yewemewe mu gihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu Mwaka w’i 1994

✅Bavuga kwibuka ku nshuro ya … Jenoside yakorewe Abatutsi ,

❌ Ntibavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya ….

✅ Bavuga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,

❌ Ntibavuga Abacika cyangwa Abacikacumu.

✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside

❌ Ntibavuga gushyingura ibisigazwa cyangwa gushyingura amagufa.

✅Bavuga intwaza (abakecuru n’abasaza biciwe abana bose),

❌ Ntibavuga incike.

✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga intambara.

❌ Ntibavuga Jenoside y’Abatutsi.

❌ Ntibavuga itsembabwoko n’itsembatsemba.

❌ Ntibavuga ngo bya bindi byabaye mu Rwanda cyangwa amahano yabaye mu Rwanda.

❌ Ntibavuga isubiranamo ry’amako cyangwa ubwicanyi bwo mu 1994.

❌ Ntibavuga Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda.

✅ Bavuga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga irimbi ry’abazize Jenoside.

❌ Ntibavuga mbere y’intambara cyangwa mbere y’indege,

✅ Bavuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga ko Abanyarwanda basubiranyemo,

✅ Bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga Aba – FARG,

✅ Bavuga abana bafashwa n’Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

❌ Ntibavuga Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho.

✅ Jenoside yarateguwe irageragezwa.

❌ Ntibavuga ko hari ibyagwiriye igihugu,

✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga itsembabatutsi cyangwa itsembabwoko,

✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga ubwicanyi, amabi, amahano, serwakira, …

✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

❌ Ntibavuga ko hapfuye abagera ku bihumbi 800,

✅ Bavuga ko hapfuye aberenga miliyoni.

❌ Ntibavuga gutaburura,

✅ Bavuga gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

❌ Ntibavuga ingengasi,

✅ Bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside

❌ Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside.

✅ Bavuga kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside.

❌ Ntibavuga guhamba abazize Jenoside,

✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, u Rwanda ruratangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100, bikaba bisozwa tariki ya 04 Nyakanga, umunsi Ingabo zari iza RPA zahagarikiyeho Jenoside, ndetse zikanabohera Umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *