Kwibuka29: I Murambi, Minisitiri Bayisenge yasabye Urubyiruko  kwigira ku Mateka no gukorera Igihugu rutizigamye

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette BAYISENGE yasabye Urubyiruko  kwigira ku Mateka no gukorera Igihugu rutizigamye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Minisitiri Bayisenge yagize ati:”Rubyiruko, iki gihugu kiza dufite nimwe muzacyubaka mu bihe biri imbere. Mugomba kubigeraho mwigiye ku Mateka nyakuri yakiranze, kuko benshi muri mwe ntabwo muyazi. Mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zihagarika Jenoside zikanabohora Igihugu, u Rwanda rwari mu kangaratete. Bityo mugomba kwitanga mutizigamye kugirango tutazongera gusibira mu mateka mabi twabayemo”.

“Ingabo zabohoye Igihugu zanganaga namwe cyangwa zibarutaho gato mu myaka, bityo namwe ntabwo mukwiriye kuvuga ko mukiri bato, ngo hagire ubaca mu rihumye ngo asenye Igihugu cyacu”.

Yakomeje agira ati:”Kwigira ku butwari bwaranze Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, bizabafasha gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye”.

“Guhangana n’abagoreka amateka bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abakoresha Imbuga nkoranyambaga, mugomba kubigira intego”.

Ubwo hasozwaga iki gikorwa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye Ubufatanye bwa buri wese gukomeza gutanga amakuru yuzuye y’ahakiri Imibiri itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Amafoto

Minisitiri Jeannette Bayisenge yunamiye Abatusti basaga 50,000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Hon. MUKAMURANGWA Sebera Henriette, yahagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru Rwibutso

 

Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, yunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso

 

Komeseri wa IBUKA, Bayinga n’uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy bashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Inzego z’Umutekano zikorera mu Karere ka Nyamagabe zunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde ashyira Indabo aharuhukiye Imibiri y’Abatutsi ku Rwibutso rwa Murambi

 

Abahagarariye Amadini n’Amatorero bunamiye abashyinguye i Murambi

 

Madamu Françoise Mushimiyimana, yavuze ko kurokokera i Murambi bitari byoroshye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *