Kwibuka29: Hakenewe Urwibutso rw’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye ahitwa Nyirarukobwa

Abagize imiryango y’abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa Nyirarukobwa mu Kagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera, barasaba Urwibutso rw’imiryango irenga 100 yazimye, yari ituye muri icyo Kibaya kuri ubu cyabaye Urwuri.

Bimwe mu bisigaramatongo bikihaboneka, harimo Ibiti by’Imivumu biri hafi aho, ndetse n’amabuye yatwikiriwe n’ibyatsi by’umukenke yari yubatsweho inzu z’abaturage, n’ishuri ribanza ryitwaga Ecole Primaire Nyirarukobwa.

Bamwe mu baharokokeye, abari abaturanyi b’imiryango yazimye ndetse n’abigaga mu Ishuri rya Nyirarukobwa, bishyize hamwe bashinga Umuryango witwa ‘Nyirarukobwa Family’.

Bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’inshuti, buri mwaka abagize Nyirarukobwa Family bajya kwibukira muri uwo mukenke, bagashyira indabo aho babonye bitewe n’uko nta rwibutso ruhari.

Karemera Gaudence ni umuyobozi wa Nyirarukobwa Family, wari utuye haruguru y’ishuri, akaba avuga ko Jenoside itangiye bahungiye ku musozi witwa Kayumba, izari ingabo za Leta (Ex FAR) zikabasukamo amasasu ku itariki 11 Mata 1994.

Karemera avuga ko abatarapfuye ako kanya bahise bahunga batatanira hirya no hino, ku buryo ngo hari imiryango yahungaga bari kumwe bose, bakicwa hakabura n’umwe usigara wo kubara inkuru.

Yakomeje avuga ko mu kibaya cya Nyirarukobwa cyari kirimo ishuri, aho bahora bajya kwibukira buri mwaka, ngo hakeneye gushyirwa urwibutso rw’ayo mateka.

Yagize ati:“Duhora tubisaba ko hashyirwa ikimenyetso, kucyubaka wenda twanacyubaka ariko urumva ko bisaba uburenganzira”.

Ati:”Hari n’abandi basaba ko muri Nyirarukobwa hashyirwa ishuri nk’uko ryahahoze, ariko bakabwirwa ko bidashoboka kuko ari mu kabande kenda kuba igishanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko impamvu nta Rwibutso rukwiye gushyirwa aho muri Nyirarukobwa, ari uko ngo nta muntu wahiciwe ahubwo ko bari bahungiye mu bice bitandukanye bihegereye.

Mutabazi akomeza agira ati:”Hano ntabwo ari ibihuru, ni urwuri (farm), ni mu gishanga, ntabwo tuzahubaka ishuri cyangwa inzu zo guturamo, ntabwo washyiraho indabo kuko ntabwo abantu biciwe hano”.

Ati:”Aha hahoze Ishuri, abaryigagamo barahahurira kugira ngo bibuke amateka banyuzemo, ntabwo washyiraho indabo kuko nta wahashyinguwe, nta bahaguye ako kanya”.

Umuryango Ibuka na Nyirarukobwa Family by’umwihariko bavuga ko bikigoranye kumenya abakoze Jenoside muri ako gace, bitewe n’uko abo bicanyi ngo batari bahatuye, kandi nta wababonye warokotse ngo abe yabavuga.

Mu rwego rwo kugira ngo Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ryari ryarashenywe ritazima, hongeye gushingwa iryitwa gutyo n’ubwo ritari muri ako gace kuko ryimuriwe ahitwa ku Ninda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *