Kwibuka29: CHUB yibutse abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi Bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Butare bizwi nka CHUB, byibutse bagenzi babo babikoragamo barimo abarwayi, abarwaza n’abigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’abandi biciwe mu nkengero zabyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza (CHUB), Dr. Ngarambe Christian avuga ko nk’abaganga, kwibuka Jenoside bibaha umwanya wo kongera kuzirikana ku guha agaciro ikiremwa muntu.

Ibi Dr Ngarambe yabibwiye abari bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro, tariki 19 Gicurasi 2023, barimo abakozi bo muri ibi bitaro ndetse n’abafite ababo bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bwana Ngarambe yavuze ko kugeza ubu  bataramenya umubare w’abaguye muri ibyo bitaro  kuko bivugwa ko hari abarwayi ndetse n’abarwaza bagiye bahakurwa bakajya kwicwa, cyane cyane batwawe n’abasirikare bo muri ESO, ariko ko hari 150 bazwi bishwe mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Yaboneyeho  kugaya abaganga bagera kuri 25 bakoraga muri ibyo bitaro bagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye nyamara bari bararahiriye gufasha abaje babagana bose, kimwe n’abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubuganga bahimenyerezaga umwuga batatu bahamwe n’icyaha cya Jenoside, ndetse n’abandi bahakoraga barimo abaforomo n’ababyaza bagera kuri 35.

Yakomeje agira ati “Kwibuka rero biduha umwanya w’umwihariko wo gusubiza agaciro abakambuwe bakicwa urw’agashinyaguro, ariko by’umwihariko mu bitaro tukongera tukabonamo isomo nk’abavuzi ryo kurushaho kumenya agaciro k’umuntu, tukirinda kongera gukora icyatandukanya Abanyarwanda, ariko tugaha n’icyizere abo tuvura.”

Agaruka ku cyakorwa ,Dr Ngarambe yavuze ko biyemeje gutanga serivisi nziza ku bantu bose,bakabitoza abaganga bakiri ku ntebe y’ishuri bityo ababagana bakongera kubagirira icyizere.

Dr Nkubito Pascal, inzobere mu buvuzi bw’ababyeyi muri CHUB, agira ati “Murabona twebwe turanabyina tuvamo mu kiganga. Ariko mu kwigisha abazavamo abaganga mu gihe kiri imbere, twibanda ku gukora ku buryo bazbazakosora serivisi mbi ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abagombaga guhabwa ubuzima ahubwo bakabwamburwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo kandi twatangiye kukigeraho. Serivisi ubu ni ikintu dushyize imbere nk’abaganga kugira ngo uje atugana wese atubonemo amakiriro, ikintu cyose cyamufasha kugira ngo asunike iminsi.”

Kwibuka muri CHUB bijyanirana no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, baba abo mu miryango y’abahaguye cyangwa bahakoraga. Inka batanze kuva muri 2012 kugeza mu mwaka ushize wa 2022, hamwe n’izo zagiye zibyara zimaze kugera kuri 471.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *