Kwibuka29: Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga basabye ko ku Rwibutso rwa Kinazi hakubakwa Inzu y’Amateka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu gice cy’Amayaga mu yahoze ari Komine Ntongwe barasaba ko ku rwibutso rwa Kinazi hakubakwa inzu y’amateka, igaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace yakozwe.

Mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze Ari komine Ntongwe ubu akaba ari mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe, rimwe mu mazina agarukwaho cyane ni irya Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Ntongwe.

Uyu yakusanyije Abatutsi kuri Komine bahicirwa urubozo.

Gusa abarokokeye aha mu gace kari Amayaga bagaragaza ubuzima bushaririye banyuzemo, baje kuvomamo imbaraga zo kwiyubaka.

Abarokotse Jenoside ba Kinazi basabako ku ku rwibutso rwa Kinazi hanubakwa kandi n’inzu y’amateka agaragaza uko Jenoside yakorewe muri aka gace yakozwe.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yashimiye abarokotse bo ku Mayaga uko bagenda biyubaka, anabizeza ko ikibazo cy’iyubakwa y’iyi nzu y’amateka bagaragaje bagiye gukomeza kukiganiraho.

Abarokokeye aha mu bice by’Amayaga ngo babazwa no kuba kugeza n’ubu bataramenya aho Kagabo Charles aherereye.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi haruhukiye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 63.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, aha kuri uru rwibutso rwa Kinazi hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri ibihumbi 40, harimo imibiri ibihumbi 30 yimuriwe mu rwibutso rwa Kinazi ndetse n’indi mibiri ibihumbi 10 yabonetse mu bice bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *