Kwibuka29: Abari batuye mu bice Ingabo z’Inkotanyi zafashe mbere barashima ko Nta Jenoside yahakozwe

Bamwe mu batuye mu bice ingabo z’Inkotanyi zaburijemo Jenoside bavuga ko kuhagera kwazo hakiri kare ari byo byatumye umugambi wa jenoside udashyirwa mu bikorwa nubwo ibimenyetso by’uko yategurwaga byari bihari.

Jenoside igitangira hirya no hino mu gihugu, amabwiriza yo kuyihagarika yatangiwe ku hari ubuyobozi bukuru bw’ingabo za RPA Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, ahazwi nko ku Mulindi, ubu hahinduwe Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Mukamana Alphonsine, umukozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yagize ati:

Umugaba Mukuru yategetse Ingabo 600 zabaga muri CND gusohoka bagahangana n’Umwanzi bagahagarika Jenoside. Ubwo rero n’Ingabo zari hano mu Majyaruguru zamanukiye mu bice bitandukanye zerekeza i Kigali guhagarika Jenoside.

Itangizwa ry’ibikorwa byo guhagarika Jenoside byasabye ko zimwe mu ngabo z’Inkotanyi zerekeza mu Mujyi wa Kigali kugirango zijye kurokora abatutsi bicwaga.

Zimwe muri izi ngabo zabaga mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba yahanaga imbibe na Kigali zafashe inzira inyuze ahitwa i Rutare no ku Rwesero mu yahoze ari komini Giti zambuka iya Muhazi ugana i Bumbogo.

Uru rugendo rwakozwe mu gihe gito gishoboka rwatumye hari henshi haburizwamo umugambi wa jenoside mu bice izi ngabo zanyuzemo zerekeza mu Mujyi wa Kigali, ari nako zihangana n’umwanzi. Dore uko Bizimana Jean Baptiste wari muri aka gace ari naho yavukiye asobanura amahirwe abahatuye bagize kubera ko ingabo z’inkotanyi zahageze kare.

Ku itariki ya 9 nijoro nibwo ingazo z’Inkotanyi zashinze ibirindiro hano ariko twabimenye mu gitondo tariki ya 10, niko gukira kwacu. Hari ibice inahangaha muri Komine Rutare bitigeze byitabira ubwicanyi nk’ahitwa Nyagatoma ahagana ku Cyamutara niho nahungiye kuko ari naho mvuka, nta kintu cyahabaye. Umuntu yahungiraga aho atekereza ko yakira haba muri Giti n’ahandi. Hari abahungiye ahandi barapfa ariko nibura muri Giti ho abahahungiye bararokotse.

Abari muri aka gace kandi basobanura ko kuba Inkotanyi zaraburijemo umugambi wa jenoside hamwe na hamwe bitavuze ko hatari ubushake bwo kuyikora kuko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko jenoside yategurwaga nk’uko Bizimana Jean Baptiste akomeza abivuga.

Iyo myigaragambyo niyo yatweretse ikigomba gukorwa: icyo gihe bashinze barriere nibura kuri buri kirometero ku buryo kuhanyura byari bigoye ariko ku mututsi byo ntibyashobokaga.

Mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri hari hari ibirindiro by’ingabo z’inkotanyi kuva mu myaka ya 1992. Ibi byatumye abari batuye muri aka gace bagumana n’izi ngabo bityo na jenoside ntiyahaba kuko abaturage babanye n’izi ngabo babisobanura.

Mwizerwa Pierre/Umuturage/umurenge wa Kaniga/Gicumbi: “Mu 1992 nibwo twabanye nabo cyane. Twarahingaga ndetse hari n’ubwo byashatse kurumba ubwo RPF idusabira imfashanyo Croix Rouge irayizana. Twari aho ngaho abasirikare bibereye ku rugamba, usibye abaducungiraga umutekano, haba hari igishya bakadutumiza ngo muze tuganire.”

Musabyemariya Phomene/Umuturage wo mu Murenge wa Kaniga/Gicumbi nawe ati: “Twari dufite abasirikare badushinzwe babitaga ba PC bashinzwe guhuza abaturage n’abasirikare. Baraduhuguye dutaha turi abakada bo gusansibiliza abandi ngo be kwitinya.”

Kubera ko ibice byo muri iyi Ntara y’Amajyaruguru byari birinzwe n’Inkotanyi kuva na mbere y’uko jenoside iba, byatumye ibikorwa by’abahatuye bikomeza mu mutekano usesuye, ari naho bahera bashimira ingabo z’Inkotanyi.

Kalisa Evaliste, Umuturage wo mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera “Badufasha uko duhinga kugirango twiteze imbere bakatugira inama y’uko tubana tukaba umunyarwanda umwe kuko baje kuturengera. Hirya no hino twumvaga abantu bica abandi ariko bakatubwira ngo twe ntibizatugeraho kuko n’abo bandi tugiye kubatabara tugarure ubumwe bw’abanyarwanda.”

Alphonsine Nyirambwirabumva, Umuturage wo mu murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera nawe ati:  “Nari mfite imyaka 18. Abasirikare ba Habyarimana baraduhigaga cyane baviyola abakobwa n’abagore, ariko Inkotanyi ntacyo zigeze zidutwara. Icyo jye nishimira cyane nashimira leta y’ubumwe, twakomeje kubana n’Inkotanyi igihe cyose kandi mu buryo buboneye, kandi ikintu gishimishije cyane twiteje imbere, twigishijwe gukundana. Ikindi kintu nishimira cyane ni uko nta rupfu rwabaye hano ku mupaka wacu ruturutse ku Nkotanyi.”

Icyokora hari n’abari barahunze imirwano berekeza mu tundi turere bicuza impamvu bataye ibyabo kuko basanze abandi barateye imbere kandi bafite umutekano.

Uku kuba inkotanyi zari zikambitse muri iyi ntara y’amajyaruguru, bamwe mu bayobozi b’uturere tuyigize bavuga ko byagabanije ubukana bwa jenoside mu duce tumwe na tumwe yabayemo ariko nanone binatuma hari aho itagera nk’uko Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.

“Niyo mpamvu habayeho uduce tutabayemo jenoside, nari nkomojeho kuko twari twaramaze kubohorwa: nk’aha mu Mujyi wa Byumba abiyitaga inzirabwoba bagiye batarwanye ahubwo bakijijwe n’amaguru kandi birumvikana ko aho bacaga bicaga abatutsi. Ariko nanone abaturage bari bafite ubumwe, nta ngengabitekerezo nyinshi yari ihari nk’uko mu bindi bice byari bimeze.”

Chantal Uwanyirigira, Umuyobozi w’akarere ka Brera nawe yagize ati: “Tunashimira n’Inkotanyi kuko benshi babanaga nazo ari nayo mpamvu hatabayeho gutakaza abaturage benshi bazira jenoside. Niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha abaturage aya mateka kuko nk’iyo dusuye inzibutso hari abagira ihungabana kuko babona ko ari ibintu bidashoboka.”

Abasesengura bavuga ko mu bice bitandukanye ingabo z’inkotanyi zagezemo kare byagabanije ubukana bwa jenoside, ahandi iburizwamo burundu nubwo bitabujije ko mu duce izi ngabo zagezemo nyuma gato nko mu Ntara y’Amajyepfo n’I Burengerazuba byatumye jenoside ikoranwa ubukana buri ku rwego rwo hejuru, gusa muri rusange abaturage bashima ubwitange n’umurava izi ngabo zagaragaje bituma jenoside ihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *