Kwibuka29: Abakoresha TikTok bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


image_pdfimage_print

Itsinda ry’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Guhera tariki ya 07 Mata 2023, u Rwanda n’isi yose muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye ndetse n’amatsinda babarizwamo bagenda bahura bagakora ibikorwa bigamije gukomeza, guhumuriza no kwegera abari mubihe bitoroshye bitewe n’amateka banyuzemo mugihe cya Genoside.

Ni muri urwo rwego, itsinda ry’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyiraho indabo z’urwibutso.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *