Kugabanya Ibiciro by’Urugendo rwa RwandAir Kigali-Kamembe byavunnye Amaguru abashabitsi

Abakora ingendo Kigali-Kamembe bagaragaza ko yihutisha akazi kabo kandi bikabarinda igihombo ugereranije no gutega imodoka.

Bamwe mu bakora ingendo Kigali-Kamembe basobanura impamvu bahitamo gukoresha inzira yo mu kirere kuruta gukoresha inzira y’ubutaka.

Cyiza Richard yagize ati: “Nk’umuntu ufite imodoka nini ya V8 ushobora gukoresha ibihumbi 180 bya Essence ugashyiraho n’umunaniro n’urugendo rurerure, waza n’indege ukishyura ibihumbi 119 by’amafaranga, urumva ko harimo itandukaniro rinini cyane”.

Rugema Odele na we ahamya ko harimo itandukaniro. Ati “Urumva rero ni ibintu byiza, itike yaragabanutse nibura uramutse wari gufata imodoka yawe ugatega ukaza i Rusizi ugasubirayo, usanga byenda kungana na essence wari kugura kandi noneho indege yo irihuta”.

Akomeza avuga ko mu minota 40 aba ageze i Rusizi agakora ibyo akora akagenda ku munsi ukurikiyeho.

Ati: “Ejo wasubirayo utarushye nta n’ikibazo cy’uko imodoka yanagupfiraho mu nzira ukaba wabura n’umukanishi”.

Indege nka kimwe mu buryo bwihutisha ingendo Kigali-Kamembe ihakoresha iminota itarenga 30 mu gihe imodoka ihakoresha igihe kitari munsi y’amasaha 5.

Hari bamwe mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwiyongera kw’ibibuga by’indege no gukora ingendo nyinshi hirya no hino mu gihugu byarushaho gutuma abantu bitabira kuzikoresha.

Gahongayire Beatrice, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali, agira ati: “Ku bwanjye nk’umucuruzi numva byari byaratinze kubera yuko iyo ushatse kujya nka Rusizi, ugenda n’imodoka, ukagerayo wananiwe, imodoka yawe ikanywa essence no kuba imodoka ubwayo izamura ibirometero.

Uko uhora ugenda buri munsi bituma imodoka isaza noneho ubwo no kuba wagerayo wananiwe ukaba utakora bwa bucuruzi bwawe wari ugiye gukora nabyo ni ikindi gihombo”.

Umuhoza Celine agaraga ko kuva i Kigali kugera muri Nyungwe, akoresha amasaha 6.

Ati: “Ku muntu usura hari igihe agerayo yananiwe cyane ugasanga bitumye atabasha gusura ariko kubera ko bitumye agerayo ananiwe, cya gikorwa cyo gusura aragisubitse.

Gukoresha ibibuga by’indege bizadufasha kuko bizafata igihe gitoya ku buryo niba nafataga amasaha 6 n’imodoka, ubu bizantwara isaha kugira ngo mpagere”.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Sosiyete ya RwandAir yagabanijeho 50% by’igiciro cy’itike y’indege mu cyerekezo cya Kigali – Kamembe aho ubu ari amadolari 99.

Ku rundi ruhande, abacuruzi b’amatike y’indege bavuga ko hari abantu bakwiye guhindura imyumvire kuko n’abafite ubushobozi badakunze gukoresha indege mu ngendo zabo.

Nyirantwari Esperance, umucuruzi w’amatike y’indege agira ati “Kamembe RwandAir yaragabanije, kera yari amadolari 180 ubu yashyize ku madolari 90.

Abanyarwanda bagakwiye kubyiyumvamo bagatega indege, bakumva ko indege ari izabo cyane ko amafaranga ari make, abanyarwanda bafite amafaranga ikibazo ni uguhindura imyumvire”.

Umuhire Celine, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri RwandAir ku kibuga cya Kamembe, ashimangira ko kugabanya ibiciro byatumye abatega indege barushaho kwiyongera.

Ati: “Abaturage bacu ba kano Karere bari basabye yuko bagabanyirizwa noneho ikigo na Leta yacu babirebaho kandi bahita babikora.

Kamembe – Kigali ubundi dutwara abantu bageze kuri 40 kubera kino kibuga cyacu gifite imbago (Limite).

Kugabanya ibiciro by’amatike y’indege byabanje gukorwa ku banyarwanda batega indege y’urugendo Kigali – Kamembe ariko kuri ubu birakorwa kuri buri wese uyitega”.

Kugeza ubu hakenewe ubukangurambaga no guhindura imyumvire kugira ngo abantu bitabire gukoresha indege mu ngendo zabo Kigali-Kamembe. Hakorwa urugendo rumwe ku munsi rwo kugenda no kugaruka.

Sosiyete y’indege ya RwandAir ivuga ko kugabanya ibiciro by’ingendo z’imbere mu gihugu byongereye umubare w’abayitega bityo bikuba inshuro 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *