Kubaka Isoko ry’Ibiribwa rya Musanze bigeze kuri 80%

Imirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa mu Karere ka Musanze irarimbanyije ndetse igeze ku kigero kiri hejuru ya 80% ku buryo mu kwezi kumwe rizaba ryuzuye.

Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze rigizwe n’ahantu hagenewe abacuruzi, rikagira inyubako igeretse kabiri irimo ububiko ndetse n’ubwiherero.

Mu myanya y’abacuruzi 2066 rifite, harimo iy’abarenga 1100 bazakorera mu gice cyo hasi na 897 bazakorera mu cyo hejuru.

Buri mwanya w’umucuruzi ufite ubuso bwa metero kare imwe, ukaba warateganyirijwe n’umuriro w’amashanyarazi wawo.

Eng. Ndamage André ukurikirana imirimo yo kubaka iri soko riri ku buso burenga gato hegitari avuga ko hitawe ku bwisanzure bw’abazarigana.

Abarenga 800 bahawe akazi mu mirimo yiganjemo ubwubatsi n’isuku iteguza gusiga amarangi no gutunganya ahakikije isoko kugira ngo hubakwe imihanda.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri soko rigezweho ry’ibiribwa, izarangira muri Kamena uyu mwaka

Eng. Ndamage André avuga ko hari icyizere ko ukwezi gusigaye imirimo izaba yarangiye kuko isigaye iri gukorwa amanywa n’ijoro.

Isoko ry’Ibiribwa rya Musanze risanzwe rizwi nka ‘kariyeri’ biteganyijwe ko rizuzura rifite agaciro ka miliyari 4 Frw. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *