Ku bufatanye n’u Rwanda, UNHCR na EU bavuguruye amasezerano ajyanye no kwakira Impunzi zivuye muri Libya


image_pdfimage_print

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR hamwe na Leta y’ u Rwanda, batangije icyiciro cya kabiri cy’ubufatanye ku masezerano y’imyaka 3 yo kwakira impunzi ziva muri Libya azageza muri 2026, anakubiyemo kongera inkunga igenerwa izi mpunzi.

Gebremariam January Girmay ukomoka muri Ethiopia we n’umugabo we bari barahungiye muri Libya bashakisha inzira yabageza i Burayi ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Avugako muri icyo gihe ubuzima babayemo bwari bushaririye. Gusa baje gutabarwa bazanwa mu Rwanda.

Ubu mu myaka ibiri amaze mu Rwanda yahabyariye umwana kandi arishimye.

“Sinzi uko nabivuga, gusa ubuzima muri Libya ntibwari bworoshye, mu Rwanda by’umwihariko hano mu nkambi, tubayeho neza, mu buzima bwiza, kuko twitabwaho n’iibindi bisa nkabyo, bivuze ko turi ahantu heza pe!”

Kuri ubu hari hashize imyaka igera kuri itatu, uhereye muri 2019 leta y’u Rwanda isinye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kumpunzi UNHCR hamwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Aya masezerano yemereraga guha ubuhungiro abimukira bari muri Libya ariko babayeho mu buzima bushaririye.

Aya masezerano yaje guterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho mu cyiciro cya mbere hatanzwe inkunga ya miliyoni 12 z’amayero.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, Aissatou Ndiaye, agaragaza uruhare rw’ubufatanye bw’ iyi miryango na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’izi mpunzi.

“Kubona iyi nkunga y’inyongera iturutse ku Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ni kimwe mu bisubizo bidufasha gutanga serivisi zinoze ku mibereho myiza kuri izi mpunzi, ibi biri no mubyadufashije mu myaka 4 ishize uhereye 2019.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku bufantanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR hamwe na Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, bavuguruye amasezerano yo kwakira izi mpunzi, aho ayo basinye azageza mu mwaka wa 2026.

Ibi bizajyana no kongera inkunga ikagera kuri miliyoni 20 z’amayero zizatangwa mu myaka itatu iri imbere.

Calvaro Uyarra, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi agaragaza inyungu izi mpunzi zizakura muri iri vugururwa ry’amasezerano:

“Aya masezerano azafasha izi mpunzi zari zaraheze muri Libya kubona igisubizo kirambye harimo kubafasha kubona ubuhungiro mu bihugu bigize uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.”

Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi zituruka mu gihugu cya Libya 1500, zikomoka mu bihugu 9 byo muri Afurika, aho 900 murizo zamaze kubona ibihugu bibakira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *