Koga: Hatoranyijwe abakinnyi bazahagarira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatatu

Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), ryakoze ijonjora rya nyuma rigamije gutoranya abakinnyi bazahagararira Igihugu mu mikino yo Koga ihuza Ibihugu bigize Akarere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati ya tariki 21 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2023. Ryakurikiranywe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela.

Iri jonjora ryabereye kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n’abakinnyi 88 bavuye mu makipe 10 agize iri Shyirahamwe. Iri ryasize hatoranyijwe abakinnyi 30 bahize abandi.

Aya makipe akaba ari; Aquawave SC, Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports, Gisenyi Beach Boys, Rubavu SC, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero SC na Mako Sharks SC.

Uko ari 88, 58 barushanyijwe mu kiciro cy’abagabo, mu gihe 30 barushanyijwe mu kiciro cy’abagore.

Boze Inyogo zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly stroke.

Haba mu bagabo n’abagore, barushanyijwe guhera mu kiciro cy’abakinnyi bari munsi y’Imyaka 12 n’ikiciro cy’abakuru.

Iri jonjora ryakozwe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, rije rikurikira iryabaye tariki ya 09 Nzeri 2023, iri rikaba ryaritabiriwe n’abakinnyi 128.

Mu kwa Cyenda (Nzeri), hatoranyijwe abakinnyi 88, aba bakaba aribo bakuwemo 30 uyu munsi.

Ubusanzwe iri Rushanwa ryari kuzabera mu gihugu cya Sudani, ariko bitewe n’ikibazo cy’Umutekano muke iki gihugu gifite, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga, bwahisemo ko ryakakirwa n’u Rwanda kuko ari Igihugu gitekanye kandi giteza imbere siporo.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzaniya, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi batanu bagizwe na; Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi, Nyirabyenda Neema, Ishimwe Claudette na Niyomugabo Jackson nk’umutoza.

Icyo gihe, U Rwanda rwegukanye Imidali itanu, rwakuye muri Open Water “Amarushanwa yo mu Mazi”.

Nyuma yo gutoranya aba bakinnyi, biteganyijwe ko bazatangazwa mu Cyumweru gitaha, bakazatangira Umwiherero biteganyijwe ko uzabera i Nyamata ntagihindutse.

Inyogo zizogwa muri iyi mikino, zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly, mu gihe Intera ari Metero 50, 100, 200 na 400.

Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga muri Afurika, kagizwe n’Ibihugu bya; Uganda, Ethiopia, Uburundi, Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Sudan, Eritrea, Djibouti na Afurika y’Epfo.

Irushanwa ry’Akarere ka gatatu ryaherukaga mu Rwanda mu 2016, rikaba ryarabareye mu Karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *