Kivumbi King yasohoye indirimbo nshya yakoreye i Burundi

Niba ukunda umuziki nyarwanda tutitaye ku njyana byanze bikunze uzi Kivumbi King, uyu ni wa musore wamenyekanye muri 2017 ubwo yakoraga igisigo yise “CYA CYANA”. Abenshi bishimiye ko mu mubare w’abasizi hiyongereyemo umunyamuryango gusa we yaberetse ko ari ku rundi rwego kuko akomatanyije impano nyinshi.

Umurebye kumafoto wacyeka ko ari umunyamideli kuko aba yogoshe amasunzu amenyerewe mu muco wa kinyafurika by’umwihariko mu Rwanda, Gusa ni Umusizi, Umuririmbyi, Umuraperi ari nabyo agaragaramo cyane, ndetse n’umwanditsi

Nyuma y’uko amenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi nka Maso y’inyana, Salute, Ntacyo nzaba, Away n’izindi nyinshi nawe inkundura y’imikoranire muby’umuziki hagati y’abahanzi b’i Burundi n’abanyarwanda ntiyamusize cyane ko yagaragawemo n’abahanzi bafite amazina akomeye kumpande zombi nk’aho mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Alyn Sano na Bwiza mugihe i Burundi harimo Kilikou Akili, Alvin Smith na Double Jay.

Kuri uyu wa mbere nibwo Kivumbi yasohoye indirimbo yari amaze iminsi ateguza abafana be ndetse ukurikije ibitekerezo byatanzwe bikaba bigaragaza ko bishimiye ko batatengushywe, ko yabahaye ibirenze ibyo bari biteze.

Kivumbi ukubutse i Burundi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye byanitabiriwe kurugero rwo hejuru yanakoranye kandi indirimbo na Kirikou Akili ukunzwe cyane mu bahanzi b’ikiragano cya vuba mu Burundi ariko akaba ari no kwigarurira imitima y’abanyarwanda. Aho niho Kivumbi yahise akorera n’amashusho y’indirimbo ye nshya “Keza”

Amajwi ya Keza yatunganijwe na Kenny Vibz,  amashusho yayo akorwaho na Eazy Cuts, 2Saint na Dr Wade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *