Kirehe: Abahinga mu Cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’Imvubu zibonera

Hari bamwe mu bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bifuza ko bafashwa kuzitira imirima imwe n’imwe y’iki cyanya kugira ngo hakemurwe burundu konerwa n’imvubu zituruka mu kiyaga cya Nasho.

Ibi ngo byanatuma zidakomeza kubahombya cyane ko zigeze no ku rwego rwo kwica bamwe mu baza kuzirukana.

Iki kibazo cyatangiye kugaragara cyane ubwo iki cyanya cyuhirwa cya Nasho cyatunganywaga mu myaka isaga 5 ishize.

Abaturage basobanura ko  imvubu 15 ari zo bamaze kubarura ko zikunze kuza inshuro nyinshi zikabonera kandi kwibasira imirima yegereye  ikiyaga cya Nasho, ibintu bavuga ko bagerageza kwirwanaho ariko ngo bikaba bitaborohera.

Usibye kubahombya, izi mvubu zonera abaturage bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, zanatangiye no guhohotera abaturage cyane cyane abararira imyaka yabo.

Aha niho bahera basaba ko hagira igikorwa gifatika kugirango usibye no guhomba umusaruro baba bashoyemo amafranga yabo, hatagira n’abakomeza kuhaburira ubuzima kuko zigenda zisatira no mu ngo z’abaturage.

Abahinga muri iki cyanya bagera ku bihumbi 2 nubwo atari muri buri murima wonwe n’imvubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno:”

agaragaza ubushake akarere kagize mu gushakisha igisubizo kuri iki kibazo nubwo ngo hari ibikeneye ishoramari riri ku rwego rwo hejuru risaba inzego zindi.

Ni kenshi hakunze kumvikana konerwa n’inyamaswa zo mu gasozi harimo n’izo muri pariki aho hanasanzweho ikigo kigoboka abangirijwe, ariko nanone bikavugwa ko bahabwa amafranga macye cyane ugereranije n’ibyo umuturage aba yarashoye, kuzitira icyanya cyuhirwa cya Nasho, niwo muti urambye wo gukemura ikibazo cy’imvubu zonera abaturage zinashobora kwiyongera zikangiza byinshi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *