Kim Jong Un mu biganiro na Perezida Putin ku ikoreshwa ry’Intwaro Kirimbuzi


image_pdfimage_print

Umuyobozi wo muri Amerika yabwiye Igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ateganya kugirira uruzinduko mu Burusiya muri uku Kwezi, aho azahura na Perezida Vladimir Putin.

Aba bategetsi babiri bazaganira ku kuba Koreya ya Ruguru ishobora guha intwaro Uburusiya zo kubufasha mu ntambara yo muri Ukraine, nkuko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze.

Ahantu nyirizina iyo nama iteganyijwe izabera ntiharamenyekana.

Nta cyo Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya byahise bitangaza kuri iyo nkuru, yanatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika.

Abahaye amakuru ikinyamakuru the New York Times bavuze ko Kim bishoboka cyane ko azajya mu Burusiya muri gariyamoshi iriho ibyuma biyirinda ibitero iriho n’intwaro za rutura.

Iyo nama ishobora kuba, itangajwe nyuma yuko Amerika ivuze ko ifite amakuru mashya ko ibiganiro ku ntwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya “birimo gutera intambwe n’umwete”.

John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika mu biro bya Perezida w’Amerika (White House), yavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yagerageje “kwemeza Pyongyang kugurisha amasasu y’imbunda za rutura” ku Burusiya, mu ruzinduko yagiriye muri Koreya ya Ruguru mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka.

Intwaro zamuritswe muri iyo nama zarimo na misile Hwasong yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM ), byemezwa ko ari yo ntwaro ya mbere y’icyo gihugu yo mu bwoko bwa ICBM yakoresheje ibisasu bitari ibisukika (bya ‘solid’).

Bwari bwo bwa mbere Kim afunguriye imiryango y’icyo gihugu abashyitsi bavuye mu mahanga kuva hakwaduka icyorezo cya Covid-19.

Kirby yavuze ko kuva urwo ruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya rwaba, Putin na Kim bohererezanyije amabaruwa “asezeranya kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi”.

Kirby yagize ati: “Turashishikariza DPRK [impine ya Koreya ya Ruguru] kureka ibiganiro byayo ku ntwaro n’Uburusiya kandi ko Pyongyang ikurikiza ibyo yiyemeje ku mugaragaro byo kudaha cyangwa kugurisha intwaro ku Burusiya”.

Yaburiye ko Amerika izagira icyo ibikoraho, harimo no gufata ibihano, niba Koreya ya Ruguru ihaye intwaro Uburusiya.

Hari impungenge muri Amerika no muri Koreya y’Epfo ku cyo Koreya ya Ruguru yabona na yo igihawe n’Uburusiya ku bw’ayo masezerano ku ntwaro, ashobora kuvamo ukwiyongera kw’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi muri Aziya.

Ku wa mbere, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwatanze amakuru ko Shoigu yumvikanishije ko Uburusiya, Ubushinwa na Koreya ya Ruguru bikorana imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi, isa nk’iyakorewe hamwe n’Amerika, Koreya y’Epfo n’Ubuyapani.

Ubundi bwoba ni uko Uburusiya bushobora guha Koreya ya Ruguru intwaro mu gihe kiri imbere, mu gihe Koreya ya Ruguru izicyeneye cyane.

Ikindi giteje impungenge, Kim Jong Un ashobora gusaba Putin kumuha ikoranabuhanga ry’intwaro zigezweho cyangwa ubumenyi bwo kuzikora, mu kumufasha kugera ku ntambwe ikomeye muri gahunda ye y’intwaro kirimbuzi.

Ariko amasezerano ashobora kurangira abaye ayo mu rwego rw’ubucuruzi cyane kurusha ay’ubufatanye. Kuri ubu, Uburusiya bucyeneye intwaro, naho Koreya ya Ruguru, irembejwe n’ibihano, icyeneye amafaranga n’ibiribwa.

Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje ko inama hagati ya Kim na Putin ishobora kubera mu mujyi wa Vladivostok uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi), ku nkombe y’iburasirazuba y’Uburusiya.

Umunyamakuru mu bya diplomasi w’icyo kinyamakuru, Edward Wong, yabwiye BBC News ko itsinda ribanziriza urwo rugendo ry’abategetsi bo muri Koreya ya Ruguru ryagiye i Vladivostok no mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya mu mpera y’ukwezi gushize.

Wong yagize ati: “Bari barimo abategetsi bo mu rwego rw’umutekano bakora ku bijyanye na porotokore [protocol] y’urugendo rw’ubutegetsi, rero icyo cyari ikimenyetso gikomeye ku bategetsi bakurikirana ibi”.

Mbere, Koreya ya Ruguru n’Uburusiya byombi byahakanye ko Koreya ya Ruguru iha intwaro Uburusiya zo gukoresha mu ntambara yabwo muri Ukraine.

John Everard, wabaye ambasaderi w’Ubwongereza muri Koreya ya Ruguru hagati y’umwaka wa 2006 na 2008, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uku gutangazwa cyane kw’urwo ruzinduko rushobora kuba ari “impamvu ikomeye ituma uru ruzinduko ubu rushobora kutaba”.

Ati:”Kim Jong Un ahorana umutima uhagaze cyane ku mutekano bwite we. Akora ibirenze mu gutuma ingendo ze ziba ibanga kandi niba bimenyekanye ko arimo guteganya kujya i Vladivostok guhura na Perezida Putin, birashoboka ko azabiburizamo”.

Yongeyeho ko Koreya ya Ruguru ibizi ko Uburusiya “bucyeneye cyane” intwaro kandi ko igiciro Koreya ya Ruguru izasaba kuri izo ntwaro “kizaba kiri hejuru cyane”.

Yavuze kandi ko nubwo Koreya ya Ruguru ifite intwaro nyinshi mu bubiko, “zimeze nabi cyane”.

Abo bategetsi bombi baheruka guhura mu kwezi kwa Mata (4) mu 2019, ubwo Kim yageraga i Vladivostok ari muri gariyamoshi. Icyo gihe yakiriwe n’abategetsi bamuhaye impano gakondo y’umugati n’umunyu. Biranashoboka ko iyo ari yo nshuro ya nyuma Kim aheruka kugirira uruzinduko mu mahanga.

Nyuma y’iyo nama, Putin yavuze ko Kim azasaba ko hari “ibyo yizezwa byo mu rwego rw’umutekano” kugira ngo abone kureka gahunda ye ya nikleyeri.

Iyo nama yabaye hashize amezi habaye inama mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam, hagati ya Kim n’uwari Perezida w’Amerika icyo gihe, Donald Trump – inama yananiwe gutera intambwe mu gutuma umwigimbakirwa wa Koreya ureka kubamo intwaro kirimbuzi.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, mu 2019 bahuriye mu Mujyi wo mu Burusiya wa Vladivostok uri ku cyambu

 

Umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un na Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *