Kigali: Umuryango wa Perezida Kagame wifatanyije na Gen Muhoozi kwizihiza Isabukuru ye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, baraye bakiriye ku meza General Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru y’amavuko y’Imyaka 49.

Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni ari i Kigali kuva ku Cyumweru nk’uko yari aherutse kubitangaza ko isabukuru ye y’imyaka 49 azayizihiriza mu Rwanda, mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no kwishimira ko Ari nta makemwa kuva  mu minsi mike ishize.

Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Gen Muhoozi n’itsinda rye mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n’abandi.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bitabiriye ibyo birori, bari gukomera amashyi Gen Muhoozi, imbere ye hari umutsima w’isabukuru.

Ibirori biheruka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala byitabirwa na Perezida Paul Kagame. Rwari uruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kampala mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu.

General Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, bikagera n’aho ingendo ze ebyiri i Kigali ziba ipfundo ryo gufungura imipaka hagati y’impande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *