Kigali: Ni iki cyateye guhanuka ku Igorofa kw’abari bishimiye kubona Perezida Kagame?

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka, ubwo abantu  bari buriye Inzu y’Umuturirwa (Etage) ngo babashe kureba uko Perezida Kagame atambuka.

Muri uyu mubyigano, nibwo icyuma cyacitse “bamwe barahubuka”.

Umwe mu bakorera muri Gare ya Nyabugogo wabibonye, yatangarije THEUPDATE ko abantu bari buriye hejuru ku Nzu bashaka kwihera amaso Umukuru w’Igihugu wari uvuye mu Karere ka Rubavu gusura abagizweho ingaruka n’Ibiza, atambuka, gusa bitewe n’ubwinshi bwabo, icyuma cyahise gicika baragwa.

Nyuma y’iyi mpanuka, kuri Twitter hahise hatangira gucicikana amafoto agaragaza iyi nyubako.

Umunyamakuru wa THEUPDATE wari aho iriya mpanuka yabereye, yasanze abantu bagize ibibazo bamaze kujyanwa kwa muganga.

Mu byagaragariraga amaso, iyi nzu yaguye iherereye haruguru y’Umuhanda hafi y’Inzu MTN ikoreramo.

Ubwo twatunganya iyi Nkuru, ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze byakorwaga, kugira ngo abakomeretse babashe kwitabwaho.

Ibyuma byo kuri Balcon yo kuri Etage ya 3 yahanutse, iri imbere y’imiryango 5 y’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *