Kigali: Imodoka itwara Abagenzi yakoreye Impanuka muri CHIC

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023 ahashyira saa 19:50′, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Downtown habarizwa Inzu y’Ubucuruzi izwi nka CHIC, habereye Impanuka y’Imodoka itwara abagenzi (Bus) yo mu Bwoko bwa Kwasiteri.

Iyi modoka yakoze iyi mpanuka ubwo yavaga muri Gare yo mu Mujyi izwi nka Downtown yerekeza Kimironko, igongana na Moto yari itwawe n’Ummuhinde wambukiranyaga Umuhanda agana kuri iyi Nyubako.

Abaganiriye na THEUPDATE iyi mpanuka ikimara kuba, batangaje ko uyu wagonzwe asanzwe akora Ubucuruzi bw’Imitobe ikorwa mu Mbuto (Juice).

Nyuma y’iyi Mpanuka, iyi Modoka yahise ikikizwa n’abantu bayibuza kugenda, basaba uwari uyitwaye gutegereza Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, rikayiha uburenganzira.

THEUPDATE yavuye ahabereye iyi mpanuka uwagonzwe amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze kuko yaviriranaga Amaraso mu Kanwa no mu Matwi, mu gihe hari hategerejwe Imodoka y’ubutabazi (Ambulance).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *