Kigali: Huzuye Laboratwari yigisha kugorora Ingingo yuzuye itwaye arenga arenga Miliyoni 120

Spread the love

Mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri ryigisha Ubuvuzi, huzuye Laboratwari yo kugorora Ingingo, yuzuye itwaye asaga Miliyoni 120 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe UR-CMHS yari isanzwe ifite Laboratwari imeze nk’iyatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, ariko yari iciriritse ndetse idafite ibikoresho bihagije kandi bigezweho.

Iyi Laboratwari nshya irimo ibikoresho bigezweho, aho abanyeshuri biga uko bashobora gufasha abantu bafite ubumuga burimo ubw’abana bavutse badashyitse ndetse no kubasha kugorora abafite ubumuga bw’ingingo n’abagize imvune zitandukanye.

Ni laboratwari yuzuye itwaye asaga miliyoni 120Frw, yakoreshejwe mu kubaka no gushyiramo ibikoresho bigezweho cyane ko ibyinshi ari ibyaturutse hanze kuko bidakorerwa hano mu Rwanda.

Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Ubuvuzi muri UR-CMHS, Dr Nuhu Assuman, yavuze ko kugira laboratwari yo kuri uru rwego ari intambwe ikomeye yatewe kandi uretse kuba izajya ikoreshwa mu kwigisha abanyeshuri hari no gutegurwa uburyo mu bihe biri imbere bazajya bayifashisha mu kuvura abaturage.

Ati:

Ni Laboratwari twakoze hagamijwe kwigisha ariko turateganya ko no mu minsi iri imbere twazajya tuyikoresha mu bijyanye no kuvura abaturage. Ikindi muri kaminuza ntabwo ari ukwigisha gusa ahubwo dukora n’ubushakashatsi ndetse n’ibindi bikorwa bifitiye inyungu abaturage.

Abiga muri aya mashami ya Physiotherapy ndetse n’irya Occupational Therapy, bagaragaje ko iyi laboratwari izabafasha mu kugira ubumenyi bukenewe kugira ngo bazabashe gutanga umusanzu wabo mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Bigirimana Emmanuel wiga mu ishami ry’ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro mu kuvura [Occupational Therapy] yavuze ko nk’abana bamwe bagira ibibazo bishobora gutuma badakura neza.

Ati:

Umwana w’imyaka itandatu nigera atarabasha kugenda, yakagombye kuba ari kujya ku ishuri, icyo gihe rero aba akeneye gufashwa mu gukangura bwaba ubwonko bwe ndetse na za ngingo zagize ikibazo zikaba zidakora.

Bigirimana avuga ko nibarangiza kwiga bazabasha gutanga umusanzu wabo muri ubu buvuzi cyane ko bazaba baratorejwe ku mashini n’ibikoresho bigezweho.

Mukakimenyi Gahamanyi Cécile wiga mu ishami ry’ubugororangingo [Physiotherapy] yavuze ko imashini ziri muri iyi laboratwari bazajya bigiraho zizafasha mu kugira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bugaragaza ko mu myaka 25 ishize higishwa amasomo ya Physiotherapy hari abagera kuri 480 barangije aho nibura abantu 380 aribo bari mu mirimo hano mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nsabimana Sabin yagaragaje urwego rw’ubuzima mu Rwanda rukeneye abanyeshuri bize neza bafite ubumenyi bukenewe mu kuvura Abanyarwanda kandi ibyo bishoboka ari uko bigira kuri laboratwari zigezweho nk’iyi yafunguwe muri UR-CMHS.

Dr. NUHU Assuman (PhD)| IOSHA
Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Ubuvuzi muri UR-CMHS, Dr Nuhu Assuman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *