Kigali: Amakipe 11 yitabirije Ijonjora ry’ibanze risoza Umwaka wa Shampiyona ya Kung-Fu Wushu

Kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Ukwakira 2023, ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, hahuriye amakipe 11 abarizwa mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rw’ijonjora ryibanze ryo gushaka abakinnyi bahize bazahagarira Umujyi wa Kigali ubwo hazaba hasozwa Umwaka wa Shampiyona ku rwego rw’Igihugu.

Ni ijonjora ryakozwe mu bice bibiri, TAOLU (Kwerekana Tekiniki) na SANDA (Kurwana).

Aya majonjora yibanze yitabiriwe n’abakinnyi 24, barimo abakobwa 4 n’abagabo 19.

Muri Taolu, hakomeje abakobwa 2 n’abahungu 2, mu gihe muri Sanda hazamutse abahungu 6 gusa.

Tariki ya 15 Ukwakira, ijonjora rizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba, rikazakirwa n’Akarere ka Rubavu.

Nyuma yo kuva i Rubavu, Ku ya 22 Ukwakira, rizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga.

Tariki ya 29 Ukwakira, rizakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.

Tariki ya 05 Ugushyingo, rizakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Gicumbi.

Biteganyijwe tariki ya 12 Ugushyingo aribwo hazakinwa ya nyuma isoza Shampiyona.

Iyi mikino izabera mu Nzu y’Imikino izwi nka STECOL mu Karere ka Gasabo, ikazahuriza hamwe abazaba bahiza abandi mu Ntara Enye (4) n’Umujyi wa Kigali.

Agaruko kuri iri jonjora, Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe rya Kung-Fu Wushu, Habiyambere Philbert, yagize ati:“Urwego twabonyeho abakinnyi rwatunejeje. Ntago byapfuye kwikora, kuko babikesha amahugurwa tumaze iminsi tubanyuzamo kandi n’ibyo kwishimira”.

“Amahugurwa bahawe n’Inzobere muri uyu mukino zivuye mu Bushinwa, aratwereka ko abayitabiriye hari icyo yabasigiye”.

Agaruka ku bwitabire bw’uyu mukino, Habiyamere yagize ati:“Abakunzi b’uyu mukino bawitabiriye ari benshi kandi byatunyuze. Gusa, bikomeza kuduha Umukoro wo gukora cyane hagamijwe kubategurira ibyiza kurushaho”.

Amafoto

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 12 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts, track and field and sword

May be an image of 8 people

May be an image of 1 person, trampoline, sport equipment, crowd, outdoors, stadium and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts, track and field and text

May be an image of 12 people, people playing basketball, segway, outdoors and basketball court

May be an image of 5 people, stadium and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *